Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Intore ntizikwiye gusobanya-Perezida Paul Kagame

Monday 6 August 2018
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 11 cy’Itorero ry’urubyiruko ’Indangamirwa’, cyatorezwaga mu kigo cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo. Yababwiye ko bakwiriye kudasobanya mu mitekerereze n’imigirire ndetse ko bakwiriye guhora baharanira icyiza kuko ngo Ubumenyi bwiza iyo ubushyize mu muntu utari muzima bupfa ubusa.

Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 11 ryatorejwemo abagera kuri 568, barimo 430 baba mu Rwanda na 138 baturutse mu bihugu 20 bitandukanye ku Isi. Uru rubyiruko rumaze ukwezi kurenga rutozwa indangagaciro z’igihugu. Itorero ry’uyu mwaka ryatangiye tariki 29 Kamena 2018. Ryitabirwa n’ abiga mu mahanga ndetse n’abagize amanota y’indashyikirwa mu bizamini bya Leta mu Rwanda.

Mu gihe cy’ibyumweru bitanu bigishijwe gahunda zitandukanye zirimo imyitozo ya gisirikare, ubutasi no kurwanya iterabwoba, banasobanurirwa kuri politiki igamije guteza imbere u Rwanda. Banatemberejwe mu bice bitandukanye biranga amateka y’u Rwanda.

Perezida Kagame yabashimiye ko bagaragaje ko mu gihe gito bahamaze bahigiye byinshi.

Yabasabye ko nkuko batasobanyaga mu karasisi, badakwiriye no gusobanya mu mitekerereze no mu mikorere.

Perezida Kagame yagize ati " Intore ntizikwiye gusobanya. Kudasobanya ntabwo ari iby’akarasisi gusa ahubwo ni no mu bitekerezo, mu mutwe no mu mikorere. Uko mutekereza no mu mikorere yanyu ntihakwiriye kubamo gusobanya

Aho mugenda hatandukanye muhasanga ibibi n’ibyiza. Muhitemo kumenya icyiza kibubaka no kwamagana ikibi kandi mubyifurize munabiganishe ku gihugu cyanyu. Ibyiza mubonye mubihitemo, mubishakishe, bibubake, mubigendereho kandi bizagirire akamaro igihugu cyose.

Iyo wubatse icyo aricyo cyose cyiza, urakora cyane kugirango ukirinde ikibi cyagisenya. Uku ni nako ukorera igihugu cyawe. Twese dufite inshingano yo kurinda ibyo tumaze kubaka dufatanyije."

Yunzemo ati " Itorero rifite amateka ni umuco w’uburezi. Mu muco Nyarwanda harimo ibikorwa n’uburyo bwo kubaka umunyarwanda no kubaka u Rwanda. Dukwiriye kubakira kuri ibyo ngibyo tukubaka u Rwanda rushya rutagira Abanyarwanda b’impfabusa.

Ubumenyi iyo ubushyize mu muntu utari muzima bupfa ubusa. Ni byiza kumenya ariko bigomba kuba mu muntu muzima. Iyo ubumenyi butari mu muntu muzima buba impfabusa."

Perezida Kagame kandi yabwiye abashaka gukomeza umwuga w’igisirikare ko bahawe ikaze.

Yagize ati " Ku bashaka gukomeza uyu mwuga, tubahaye karibu. Kera mu miyoborere mibi, igisirikare cyari icy’abantu batari bazima. Ubu twarabihinduye. Umwuga wo kurinda igihugu cyacu ugibwamo n’abazima muri twe. Abantu bameze neza.

Ni ishema kandi ni aby’agaciro kanini kugira uburyo bwo kwirinda ukarinda n’igihugu cyawe. Uku niko twe n’abandi benshi bari hano tubyumva kandi twabyumvise kuva na mbere."

Itorero ry’Indangamirwa ryatangiye mu 2008, rimaze gutoza abagera ku 2.169. Abitabiriye uyu mwaka baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Chypre, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Budage, Ghana, u Buhinde, Ireland, Isiraheli, u Buyapani, Kenya, ibirwa bya Maurice, Pologne, Singapore, Arabia Saudite, Uganda, Amerika, u Bwongereza na Danemark.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru