Ikipe ya As Kigali imaze gusezerera ASAS Telecom yo muri Djibouti iyitsinze igitego 1-0 nacyo cyabonetse bigoranye.
Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru watangiye i saa 15h00’ kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere Huye, aho ikipe y’abanyamujyi, As Kigali, yarihanganye na Asas Telecom yo muri Djibouti ndetse iza kuyisezerera ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino yombi.
As Kigali yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego; umukino ugitangira ariko kuboneza mu rushundura bikanga, aho abasore barimo Haruna Niyonzima, Hussein na Rachid, Man Yikre bakomeje gusumira izamu rya Asas, ikipe wabonaga isa nishaka gufunga abakinnyi bajya hasi buri segonda.
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa As kigali
NTWARI Fiacre (GK)
BISHIRA Latif
NIYONZIMA Haruna (C)
MAN Ykre
SHABAN Hussein
RUGIRAYABO Hassan
MUGHENI Kakule Fabrice
KALISA Rachid
KWITONDA Ally
NIYONZIMA Olivier
AHOYIKUYE Jean Paul
MUGHENI Kakule Fabrice
Imitima y’abakunzi ba As Kigali yihebye ku munota wa 43’ ubwo bateraga penaliti bakayihusha ku ikosa ryari rikorere kuri Tchabalala , Man Yikre ayitera hanze. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Asas Telecom
MBONIHANKUYE Innocent (GK)
ABDALLAH Youssouf
MANIRARIZA Haruna (C)
NITIRWAZA Sudi
KAZE Gilbert
ABDI Ahmed
GABRIEL Dadzie
IBRAHIM Mohammed
ODUTOLA Fatai
KOKOU Raymond AIDID Ladieh
IBRAHIM Mohammed
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ubona As Kigali ishaka igitego yari yamaze guhusha, umutoza Cassa Mbungo Andre yasimbuje Man Yikre wari wahushije penariti, hinjira Ndikumana Randy, maze ku munota wa 67’ wumukino bibyara amatunda ku mupira mwiza watewe na Haruna Niyonzima uvuye muri korineri usanga Kalisa Rachid ahagaze neza aboneza mu izamu.
Kuri ubu As Kigali kandi yahise ibona tike yo gukomeza mu kindi cyiciro aho izahura na Al Nasry yo muri Libya.
Mu gihe mu yindi mikino yabaye mu makipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league ) aho APR fc imaze gisezererwa na Monastir yo muri Tunisia , ku mpuzandengo (Agg y’ibitego 3-1), us Monastir izacakikirana na All Ahly yo mu Misiri.