Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Kigali:Umuryango Actionaid, ifatanyije n’indi miryango bigiye hamwe ikibazo cy’abangavu basambanywa ku gahato

Friday 5 October 2018
    Yasomwe na

Mugihe hirya no hino mu Rwanda hadasiba kumvikana ubwicanyi butandukanye buri hagati y’abashakanye ,abana bica ababyeyi babo, gusambanya abana no gufata ku ngufu, abihayimana baravuga ko bakwiye guhaguruka bakagira icyo bakora.

Bwavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe, numuryango urwanya ubukene n’akarengane Actionaid,kuri uyu wa 4 Ukwakira 2018 hano I Kigali , Abihayimana barikumwe n’inzego za Leta n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta bahuriye hamwe kugira ngo baganire kuri iki kibazo hagamijwe kandi banagishakire umuti urambye.

Umuyobozi Action Aid mu Rwanda, Madame Josephine Uwamaliya yavuze ko ibibiganiro babiteguye hagamijwe gushakira hamwe icyakorwa kugira ngo mu muryango nyarwanda habeho ubwubahane ariyo ntandaro y’amakimbirane abyara iryo hohoterwa rikorerwa mu ngo.

Bishop John Rucyahana uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero (Rwanda Religious Leaders Forum) yakomoje
kukibazo cy’abangavu basambanywa ku gahato abandi bagatwara inda batifuje ,aho yagaragaje ko nta rukundo rukiri mu miryango kubona umuntu mukuru atinyuka konona umwana .
anasaba ko hajya hakoreshwa imvugo konona umwana aho gukoresha kumusambanya mu rwego rwo guha iki kibazo uburemere bwacyo.

Yagize ati “Umwana ntasambana, umwana arashukwa, umwana arononwa, hasambana abantu bakuru bazi icyo bakora.”

Christiane Muhire, wari uhagarariye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango( MIGEPROF ) yavuze ko iyo ugiye gukemura ibibazo uhera ku mizi yabyo, ari yo babyeyi. Avuga ko gukemura ibibazo byo mu muryango bitagakozwe ababyeyi bitana bamwana.

Yagize ati “Umugoroba w’ababyeyi, imiryango remezo nitubishyiramo imbaraga kuko ibibazo byose bihaca mbere yo kugera mu buyobozi tuzakemura byinshi, tugomba rero guhuza imbaraga kugira ngo dukemure ibyo bibazo byugarije umuryango nyarwanda.”

Muhire yatanze umukoro wo guhuza imbaraga mu nzego zose za Leta n’abafatanyabikorwa mu kwezi k’Ukwakira guhera tariki 11/10/2018 aho igihugu cyose kizaba kirimo gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya abonona (abasambanya) abana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru