Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Kigali: i Gahanga abubatse amashuri bakamburwa bariye Karungu

Thursday 7 January 2021
    Yasomwe na

Abaturage bagera kuri 25 biganjemo abafundi n’abayedi bubatse ibyumba by’amashuri mu murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, bazindukiye mugisa n’imyigaragambyo aho bazindukiye ku biro by’umurenge wa Gahanga bakavuga ko batahava batishyuwe.

Baganira n’Ikinyamakuru Intwari, umwe yavuze ko basanze gitifu atari ku murenge bamuhamagaye ababwira ko atakihakorera.

Yagize ati"Twabonye ku murenge ntawe utwitaho kandi amafaranga yacu dufite amakuru ko banki y’Isi yayatanze, maze duhamagara gitifu Rutubuka aradusubiza ati"Ntabwo ngikorera aho ni murebe undi".

Yakomeje agira ati"Twahise tubona ushinzwe uburezi, atubonye uburyo twateye iperu, na we yahise aducika aragenda".

Undi na we yunzemo ati" twebwe ni ukuri byatuyobeye pe, ubu turabona ku murenge byanze duhisemo kujya gukambika ku Karere wenda bari butwumve, ariko ntituhava batatwishyuye amafaranga yacu".

Ubu amafaranga aba baturage bubatse amashuri ya Gahanga bishyuza kuri buri umwe umwe bavuga ko asaga ibihumbi magana abiri (200 000Fw) kuko buri wese arishyuza amakenzeni 4 ni ukuvuga amezi abiri ahwanye n’imunsi 60.

Ikinyamakuru Intwari dukesha iyi nkuru cyanditse ko cyamenye amakuru avuga ko uyu Gitifu Emmanuel Rutubuka uyobora umurenge wa Gahanga, ubu ari muri konji, na telefoni ye ubwo twamuhamagaraga ntiyadukundiye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro, umukozi ushinzwe itangazamakuru (PRO) yavuze ko icyabaye atari imyigaragambyo ahubwo ari abaturage bishyuza amafaranga bakoreye.

Ati"Barishyuza amafaranga yabo ariko ntabwo iki kibazo ari umwihariko w’akarere ka Kicukiro gusa, ahubwo n’utundi two mu mujyi niko bimeze kuko amafaranga y’icyiciro cya kabiri ataraboneka. Icyabayeho i Gahanga ni uko ubuyobozi bwabo butabegereye ngo bubaganirize bababwire uko ikibazo kimeze".

Yakomeje yizeza aba bafundi n’abayedi bubatse ibyumba by’amashuri ko amafaranga naboneka bazahita bishyurwa.

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvika ikibazo cy’abantu bubaka ibyumba by’amashuri ariko kwishyurirwa igihe bikaba ikibazo cyakomeje kugenda kigaruka, hakibazwa niba byubakwa nta ngengo y’imari yabyo iba yarateganyijwe bikayoberana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru