Thursday . 26 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 December » Ntabwo bidutera ipfunwe - Mayor Mulindwa ku isoko rimaze imyaka 14 ritaruzura – read more
  • 25 December » Ngororero: Bacururiza inzagwa mu mugezi wa Rubagabaga abayobozi barebera – read more
  • 24 December » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 December » DRCONGO: Impanuka y’ubwato yishe 40 abandi baburirwa irengero – read more
  • 23 December » Amajyaruguru: Abafite imishinga babura amakuru ahagije kuri serivise z’inguzanyo ya BDF – read more

MU BWONGEREZA: NYUMA YO KUMARA AMEZI 18 ADAFATA IMITI IGABANYA UBUKANA BYAGARAGAYE KO YABA YARAKIZE SIDA

Tuesday 5 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Pierre Rome Imfurayabo

Nyuma y’imyaka 10 umuntu wa mbere akize, undi murwayi utuye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, yagaragaje ibimenyetso byo kuba yarakize Virusi itera SIDA (VIH).

yu murwayi wahawe izina rya ‘London Patient’, amaze amezi 18 ahagaritse gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Yavuwe hifashishijwe uburyo budasanzwe mu guhindura imiterere y’uturemangingo buzwi nka CCR5-delta 32, butuma umubiri ubasha guhangana na VIH.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu buryo ari nabwo bwakoreshejwe mu kuvura undi murwayi yo mu Mujyi wa Berlin mu Budage mu myaka 10 ishize.

Ravindra Gupta wayoboye itsinda ryakurikiranye uyu murwayi akaba n’umwarimu muri University College of London, yavuze ko kuba umuntu wa kabiri yabashije gukira VIH hakoreshejwe uburyo bwari bwarakoreshejwe mu myaka 10 ishize, bitanga icyizere.

Yakomeje avuga ko nubwo ubu buryo budashobora gukoreshwa ku barwayi bose, iyi ari indi ntambwe nziza mu gushakisha uburyo bwo kuvura iki cyorezo gihitana miliyoni imwe y’abatuye Isi buri mwaka.

We n’itsinda rye ariko bazakomeza gukurikirana uriya mugabo w’i Londres kugira ngo bemeze ko yakize neza koko kuko ubu hakiri kare.

Uyu mugabo utuye mu Bwongereza utifuje ko amazina ye atangazwa yamenye ko yanduye mu 2003, atangira gufata imiti igabanya ubukana mu 2012.

Nyuma yaje gusanganwa kanseri ifata insoro z’umweru (Hodgkin’s lymphoma), ahita ahabwa imiti ndetse mu 2016 aza kubagwa no guterwa utundi turemangingo (stem cell).

Kugira ngo barebe niba hari ikiri guhinduka yahagaritse iyi miti mu gihe cy’amezi 18, ibizamini yakorewe bikaba byaragaraje ko mu mubiri we nta HIV ikirimo.

Ubu buryo kandi ni nabwo bwakoreshejwe kuri Timothy Ray Brown wo mu Mujyi wa Berlin waje gusanganwa indwara nyinshi mu gihe yafataga imiti igabanya ubukana, nyuma yo guterwa umusokoro inshuro ebyiri, baje gusanga nta VIH ikiri mu maraso ye.

Nyuma ye abahanga mu buvuzi bagiye bagerageza gukoresha ubu buryo mu kuvura abandi barwayi ariko ntibigire icyo bitanga.

Timothy Ray Brown, umaze imyaka 10 byemejwe afite Virusi Itera Sida byagaragaye ko yakize

Inkuru ya CNN

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru