Bamwe mu bakunzi ba Musanze fc n’abandi baba iyi kipe hafi barifuza ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse hakamenyekana imikoreshereze ya Miliyoni 300 ahabwa iyi kipe buri mwaka uburyo akoreshwa.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo Tv bavuze ko kuba iyi kipe yabo igiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri yabayemo igisa nakagambane ndetse no kuba barusahurira mu nduru kuri bamwe mu bakozi b’iyi kipe.
Umwe ati”Yewe ikipe yacu yaragambaniwe ibaze umubare w’abanyamahanga dufite mu ikipe badafite icyo batumariye, uriya mukinnyi winfriend uwamuzanye arazwi kandi amafaranga yaguzwe barayagabanye, si we gusa harimo n’abandi benshi baguzwe badakina baje kurya amafaranga ya Musanze gusa.”
Uyu mukunzi wayo nyuma yo gutsindwa na Marine fc ibitego 3-0 yagize ati”Ikipe bayihaye Team manager Drogoba ariko se umuntu ufite inshingano zingana kuriya muri Musanze fc, Akaba yarisinyishije imyaka 6 ari umukozi wa Musanze murabona hatarimo ikibazo…?”
Ikindi abakunzi ba Musanze fc bakomeza bavuga ngo nuko umutoza Mukuru Habimana Sosthene na Imurora Japhet Drogoba umwungirije hari igihe batajya bumvikana ku bakinnyi bari bukoreshe ku mukino hakazamo guhimana.
Uyu n’umwe mu bakinnyi twaganiye yagize ati”Mu ikipe yacu ntaguhuza Reba Kapiteni Ntijyinama Patrick ntabwo yumvikana na coach ubwo se uracyabona yitanga nka season ishyize…, Valeri bamushyize hanze, Reba Umuzamu Ntaribi Steven ntagikina kandi akora imyitozo buri munsi , bigeze kumuvana kuri lineup bamusimbuza Djobe baguze amafaranga menshi kandi Ntabwo akına , icyo gihe byatumye Ntaribi yigumura kubera ko yaramaze igihe akora imyitozo Djobe yaragiye mu mahugurwa, Byabaye nanone kuri Christophe bamukura ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga gukina”.
Uyu mukinnyi yakomeje agira ati”Nyine twebwe nk’abakinnyi turabireba tukumirwa gusa coach ajya y’ivangira ibaze umutoza ugeze kuri uyu munsi wanyuna wa shampiyona ataramenya 11 bahoraho bagomba kubanza mu kibuga nibyinshi bibera mu ikipe yacu nk’abanyamakuru mutazi.”
Andi makuru nuko hari bamwe mu bakire bakunda Musanze fc bagiye batanga ibitekerezo by’uburyo ikipe yatera imbere ariko bakaba barabashyize ku ruhande ndetse bagashinja Tuyishimire Placide bakunze kwita Trump kutabaza abatoza inshingano, ngo babaye ibyigenge.
Rwabukamba JMV Vice Perezida wa Musanze fc (Rukara), Rwamuhizi Innocent, Tuyishimire Placide Perezida ntibagihuza ngo bagiriye Trump inama arabasuzugura, abajyanama ntacyo bamaze mu ikipe icyo bakora ngo nukwiruka inyuma ya Perezida gusa bamusabiriza ntawe ushobora kumugira inama.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka Twabajije ubuyobozi bw’Akarere ahazaza ha Musanze fc bavuga ko Ntaho izajya, Ubu ikipe igeze aho umwanzi yifuza kuko iri ku mwanya wa 13 n’amanota 31, isigaje gukina na Mukura victory i Huye ndetse na APR fc i Kigali.
Abakunzi ba Musanze fc kandi bavuga ko bagiye bagura abakinnyi benshi b’abanyamahanga kugira ngo babone aho barira amafaranga, ngo hari igihe umukinnyi asinyira Miliyoni 5 aguzwe agafata Miliyoni 2 andi akajya mu mifuka ya bamwe ngo niyompamvu Musanze fc ifite abanyamahanga benshi baraho badafite umumaro.
Nyuma yo gutsindwa na Marine fc kuri stade umuganda Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Theobar wari waherekeje ikipe, Tuyishimire Placide , Rwabukamba JMV na Rwamuhizi Innocent bakoze inama yigitaraganya yamaze iminota 30’ baganira ku bimaze kuba, barimo barebera hamwe uburyo bagomba kuzabona amanota 3 yo kwa Mukura byanga bikunze bitabibyo iyi ikipe ikamanuka mu cyo cyiciro cya Kabiri.
Ibindi mwamenya nuko iyi komite yose yamaze gusezere ikipe umwaka utaha izaba ifite komite nshya, niho bahera basaba ko hakorwa ubugenzuzi ku muntu waguze abakinnyi muri iyi season akabazwa uburyo yakoresheje amafaranga.