Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Bakomeje kuba mu icuraburindi bicaranye amapoto ku muhanda

Thursday 6 February 2025
    Yasomwe na


Hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muko w’Akarere ka Musanze bavuga ko bakomeje kuba mu icuraburindi ryo kutagira Umurimo w’amashanyarazi kandi amapoto amaze imyaka ibiri ashinze andi arambitse hasi ku muhanda.

Ahari iki kibazo cyane ni mu midugudu hafi ya yose igize Akagari ka Cyogo, mu Murenge wa Muko. Ituwemo n’imiryango yari ihasanzwe hamwe n’indi igera kuri 600 yahimukiye iturutse mu Kagari ka Mbizi mu Murenge wa Kimonyi, ikuwe mu byayo n’ibiza by’imvura byabibasiye.

Munyensanga Thomas utuye mu mudugudu wa Nyagasambu udafite amashanyarazi yagize ati: "Twaheze mu bwigunge bwo kutagira umuriro w’smashanyarazi, aya mapoto ubona amaze igihe kirekire ashinze; twategereje umuriro twarahebye amaso yaheze mu kirekire, nubu mfite telephone ngiye kucaginga mu gasantere, umuriro turawukeneye cyane."

Amapotp n’inzinga byageze ku nzu zimwe ariko bategereje umuriro baraheba

Nzabandora Emmanuel we twamusanze mu kagari ka cyogo yagize ati: "Bashinze amapoto barigendera, nta terambere twageraho tudafite umuriro, urabona ko urubyiruko twagakwiye kuba rukora imirimo yo kogosha, gusudira, ibyo ntibyashoboka nta muriri dufite abandi bamwe baracana ariko twebwe turi mu icuraburindi."

Aba baturage bakomeza bavuga ko abana kubona uko basubiramo amaso biba bigoye kubera kuba mu kizima, bakaba ariho bahera basaba ababishinzwe kubakorera ubuvugizi bakabona umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi wa REG ishami rya Musanze Batangana Regis avuga ko habayeho ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho cyakora ariko ngo ntabwo bizarenga mu kwezi kwa Kamena umuriro utarabageraho.

Ati: "Habayeho ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho, kontere zurahari icyari, ikidahari ni insinga gusa kuko hari n’ahandi; cyokoze abaturage bashonje bahishiwe kubera ko bitazarenga mu kwezi kwa Kamena umuriro utarabageraho."

Amapoto amwe ari hasi mu muhanda ategereje kuzakoreshwa

Banki y’Isi iherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa 3 muri Afurika no ku mwanya wa 11 ku Isi mu bihugu byakwirakwije amashanyarazi ku muvuduko munini, dore ko ruri ku gipimo cya 77% mu gihe ibyinshi mu bindi bihugu bikiri hagati ya 30-50% by’ingo ziyafite.

Intego ya Guverinoma y’u rwanda ni uko bitarenze muri Kamena 2026 ingo zisaga 450,000, zingana na 83% by’izibarurwa mu gihugu zizaba zahawe amashanyarazi; byazagera mu mpera ya 2028 ingo zose muri rusange zikazaba zacaniwe ku kigero cy’100%.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru