Yanditswe na: NGABOYABAHIZI Protais.
Bamwe mu bagabo mu karere ka Nyabihu, bavuga ko gukora imirimo yagenewe abagore, ari umuco udakwiye ngo kuko umugabo ukora imirimo atagenewe irimo koza abana no guteka aba ari inganzwa, Iyi myumvire rero ngo ikaba ari imwe mu nzitizi zituma ubwizuzanye mu miryango butagerwaho neza.
Habanabashaka Eliab wo mu murenge wa Mukamira yagize ati: “ Hari imirimo nka njye mu rugo nta kwiteza rwose, nko koza abana , amasahane mbese ibikoresho ibyo ari ibyo byose, ibi ni uturimo rwose tw’abagore, njyewe mbonaababikora nyine baba batandukiye inshingano zabo kuko hsari imirimo umugire akwiye gukora na njye ngatekerereza urugo”.
Mukantagara Annonciata na we ashimangira ko hakiri bamwe mu bagabo binangiye mu ,uzuzanya n’abagore babo.
Yagize ati: “ Rwose hari imwe mu mirimo abagabo batikoza mu rugo nko kumesa, guteka, gukorera isuku abana n’ibindi haracyari abagabo babona ko ari iyacu gusa, nk’ubu sinajya kuvoma ngo nsige inkono ku ziko ngo umugabo wanjye aze kunkoranyirizamo pe! niba umwana yitumye ntahari agategereza ko nza cyangwa agahamagara undi wo kumukorera isuku, n’umugabo ugerageje kugufasha mu rugo bavuga ko ari inganzwa muri aka gace dutuyemo niko bimeze ku buryo twamaze kubifata nk’ihame, rero nta bwuzuzanye bwaboneka mu rugo mu gihe cyose bikimeze gutyo, hari ibikwiye guhinduka”.
Kuri Nirembere Innocent, umwe mu bagabo bo muri Nyabihu bumvise ihame ry’uburinganire, avuga ko ubwuzuzanye mu muryango ari ngombwa cyane ngo kuko byatumye yiteza imbere.
Yagize ati : “Bamwe mu bagabo bo muri Nyabihu, baracyafite imyumvire ko umugabo wakoze imirimo yo mu rugo aba ari nganzwa cyangwa yarozwe n’umugore nk’uko nanjye nabyumvaga, gusa aho numviye ibiganiro nahawe n’ubuyobozi nko mu mugoroba w’ababyeyi, narahindutse ubu maze imyaka 17 n’umugore tumeze neza mu mibanire, ndamumesera, nkamutekera no gusasa ndabikora kandi ntacyo byantwaye, hari n’ubwo mama yantutse ngo umugore yarandoze n’abagabo bagenzi banjye, ariko binteye ishema kuko nkorera umuryango, kandi byatumye no mu iterambere ngira aho ngera.”
Akomeza avuga ko ubwo bufatanye bwatumye bagera ku iterambere mu rugo rwabo,. Ngo kuko nta kintu bakora batabanje kukiganiraho, akaboneraho no gusaba abagabo bagenzi be guhindura imyumvire, bagakorana neza n’abagore babo biteza imbere.
Umujyanama w’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe igenzura ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda Metha Lyidia atangaza ko intego ari uko higishwa cyane abagabo no kongerera abagore ubushobozi mu bikorwa byatuma biteza imbere ndetse no kubafasha kuzamura imyumvire.
Yagize ati: “Kugeza ubu ishusho y’uburinganire mu Rwanda ihagaze neza tugendeye ku mategeko aha umugore amahirwe angana n’ayumugabo, hari aho tugeze gusa nanone haracyari byinshi byakorwa, Ubu ikituraje ishinga ni ugukomeza gukora ubukangurambaga bwigisha abagabo ihame ry’uburinganire, ikindi ni uko tugomba kongerera abagore ubushobozi mu nzego zose, tukanakomeza kwigisha abagabo n’abagore uburinganire, bagakorera hamwe”.
Ibarura ryakozwe n’Akarere ka Nyabihu mu 2018 ;ryagaragaje ko ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire riri ku kigereranyo cya 32,6%, naho uburyo umugore n’umugabo basangira imirimo cyane iyo mu rugo bihagaze kuri 39%.

















