Ikibazo cyo gutwara inda, gutinya ko wakandura virusi itera sida ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ni imwe mu mpamvu ituma abantu bazi kureba kure bahitamo bakoresha udukingirizo.
Ku ruhande rw’urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare bamwe muri bo siko bimeze; hari urubyiruko ruvuga ko rukigorwa no kubona udukingirizo bitewe no gutinya uburyo mu muryango nyarwanda babonwa.
Umwe yagize ati: "Hari igihe amafaranga abura ukagendera aho (gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye), kubona udukingirizo ni ikibazo; tubonye ahantu twajya tudukura ku buntu byaba byiza. Ku bajyanama b’ubuzima kudufatayo buri munsi biba ari ikibazo kuko usanga bavuga bati ’uriya mwana ni indaya’."
Undi nawe yagize ati: "Kuba wagize ipfunwe ryo kujya kugafata bituma ukorera aho, bigatuma nyine wandura indwara ndetse n’inda ukaba wayigira (wayitwara)".
Gusa wumvise ibyo uru rubyiruko rugiva, iyo bigeze ku mukozi wo muri AHF, ikigo gishinzwe gutanga udukingirizo mu baturage, Dr.Mbaraga Jimmy, avuga ko kuri ubu ntawakabaye agira impungenge ku dukingirizo kuko ubu duhari ku byinshi kuko twashyizwe ahantu hatandukanye, bidasabye ko umuntu yajya kutugura.
Yagize ati: "Ukurikije ikijyanye n’icyorezo cya Sida usanga cyarafashwe nk’ubusambanyi, ufashe agakingirizo baba bavuga ko agiye gusambana. Ibyo byatumye dutekereza uburyo bw’uko umuntu yafata agakingirizo akagakoresha bidasabye ko ajya mu bajyanama b’ubuzima bamuzi, niyo mpamvu twashyizeho ahantu henshi ho wadusanga".
Kubera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibizwi nko gukorera aho, Dr. Mugisha Hakim ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Sida mu rubyiruko avuga ko mu karere ka Nyagatare ko hari imibare yo hejuru mu kwandura virusi itera sida, agashishikariza urubyiruko kugana ibigo bibafasha mu rwego rwo kuyikumira.
Agira ati: "Mu karere ka Nyagatare byagaragaye ko imibare ikiri hejuru ku kigero cya 1.2%, mu kwandura sida mu rubyiruko, turashishikariza urubyiruko kugana ibigo bibafasha bakagirwa inama".
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madamu Murekatete Juliet avuga ko kuri ubu nk’akarere ka Nyagatare hafashwe ingamba zo kwigisha urubyiruko uko bakoresha udukingirizo ndetse tugashyirwa ahantu henshi.
Yagize ati: "Twagiye muri Kaminuza zitandukanye zirimo iya EAUR no muri UR Nyagatare, aho twigishije urubyiruko uburyo bwo kwirinda agakoko gatera sida, aho twashyizeyo n’uburyo bwo gufata agakingirizo mu bwiherero, ku mupaka, n’ahantu abantu benshi bakunze guhurira".
Muri gahunda yo kurwanya virusi itera Sida mu Rwanda, akenshi abakora imibonano mpuzabitsina bagirwa inama yo gukoresha agakingirizo.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo ku rwego rw’igihugu wijihirijwe mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi, tariki ya 13 Gashyantare 2025 mu nsanganyamatsiko ikaba yagiraga iti: "Ugakoreshe Neza"
Yanditswe na Valens Nzabonimana






















