Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ngororero: Hari abaturage bamaze umwaka urenga basiragira ku ngurane

Monday 16 December 2024
    Yasomwe na


Mu murenge wa Ngororero w’Akarere ka Ngororero hari bamwe mu baturage bavuga ko bagiye kumara umwaka urenga basiragira ku ngurane y’imitungo yabo yangirijwe mu ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi mu kagari ka Gaseke.

Ibi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yagerega muri uyu murenge, aho bifuza ko bakwishyurwa ingurane z’ibyabo byangirijwe, ndetse bavuga ko amafaranga babariwe mbere yongeye kugabanywa, ibintu bikomeje kubahangayikisha.

Umwe muri aba baturage bafite iki kibazo yagize ati"Batubariiye ingurane hanyuma baza kongera kuduhamagaza ngo byarapfuye twongera kujya gusinya nkanjye bari bambariye ibihumbi 450rwf ariko baje kumbwira ngo ninsinyire ibihumbi 150. Ikindi kibabaje nayo make twasinyiye tumaze umwaka tutarayahabwa turagira ngo baturanganure twishyurwe."

Undi muturage yagize ati"Imitungo yacu yarangirijwe turabarirwa dore n’ubu bongeye kuza kwangiriza imyaka yacu kandi nibya mbere ntiturabihabwa. Mu byukuri mutubarize abayobozi kuko tujya gusinya narabuze ngo utaremera gusinyira ayo mafaranga make ntazigire icyo aza kubaza, Ibishyimbo, imbuto, ibisheke barabyangirije, mudukorere ubuvugizi dutabarwe."

Aba baturage bakomeza bibaza impamvu amafaranga bari babariwe mbere ku mitungo yangirijwe atariyo bongeye gusinyira ku nshuro ya kabiri bahamagawe ku kagari, n’umurenge ibintu bavuga ko bishobora kuba birimo uburiganya.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe avuga ko aba baturage baba bihanganye cyokoze ngo agiye gukurikirana iki kibazo kijyanye n’ingano y’amafaranga bagomba kwishyurwa.

Yagize ati"Ibikorwa remezo bikorwa ku nyungu y’umuturage kugira ngo bimuteze imbere ntabwo byakorwa kugira ngo bimusubiza inyuma bagomba kwishyurwa ingurane zabo zibyangirijwe, kandi tugiye gukurikirana iki kibazo tumenye ukuri kwacyo, umuturage aba agomba kubarirwa umutungo we wose abagenagaciro bakamubarira ibihwanye nako gaciro, iterambere ry’umuturage ntirigomba gukomwa mu nkora n’ibikorwa remezo."

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru