Hari bamwe mu baturage bacururiza hanze bo mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu basaba kubakirwa isoko ngo kubera ko imvura iyo iguye banyagirwa.
Aba bacuruzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yagerega muri uyu murenge wa Mukamira, aho aba bacuruzi bakorera mu nkengero z’umuhanda Nyabihu-Rubavu.
Umwe muri aba bacuruzi witwa Mukeshimana yagize ati: "Dukeneye isoko hano kubera ko iyo imvura iguye inyagira ibicuruzwa byacu tugahombo, aka masoko bari bubatse nabaye gato ubu twebwe dukorera hanze, cyane nkatwe ducuruza ibiribwa iyo byanyagiwe bitabira bakwiye kutwubakira agatsiko gasakaye."
Undi mucuruzi yagize ati: "Ahubwo ririya soko riri muri Santere ya Mukamira ryagombaga kubakwa hano kubera ko nubundi ryambaye ubusa mu gihe twebwe turimo kubyagirwa, twebwe ducuruza inkweto n’imyenda turahomba cyane kuko ntamukriya ubigura iyo byanyagiwe biba byataye agaciro."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal yavuze ko bazasura aba bacuruzi kugira harembwe icyakorwa.
Yagize ati: "Ririya soko mu byukuri twavugako rikeneye byinshi byo gukora harimo byinshi mutabonye, harimo nikibazo cyo kuba abaturage bavirwa ntabwo byari bikwiriye turareba uburyo tubyitaho kugira ngo abaturage bajye bacuruza batekanye."
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















