Ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa Gasavemu, ruherereye karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda bwashyizeho amabwiriza agena imyitwarire y’abarezi mu kigo kugeza mu ishuri, yiganjemo ajyanye n’imyambarire ibujijwe kuri mwalimu hagamijwe kurinda ibyarangaza abanyeshuri.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko amabwiriza bamwe bise akarishye bashyizeho agamije kuzahura uburezi n’uburere ku banyeshuri baryigamo. By’umwihariko bigizwemo uruhare n’abarimu b’intangarugero, bashoboye kandi bashobotse.
Iri shuri risanzwe ari iry’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.
Abagize komite y’inteko y’ishuri ngo ubwo bari bamaze kungurana ibitekerezo ku byifuzo n’imyitwarire ikwiye kuranga abarezi byatanzwe n’ababyeyi bahise basaba umurezi n’umukozi wese kwirinda imwe mu migirire idahwitse irimo:
Kwambara imyambaro y’urukozasoni mu kigo irimo amajipo magufi, Mukondo out, amacupa no kuregeza amapantaro.
Abagore basabwe kutazongera kwambara amapantaro ndetse n’imyenda ibonerana.
Andi mabwiriza yasohowe n’iri shuri akagibwaho impaka:
A. Kuba umwarimu atemerewe gukoresha telefone yandikirana ubutumwa cyangwa se ayivugiraho mu gihe afite amasomo.
B. Kirazira ko abarimu babiri bicara mu ishuri rimwe
C. Kurema amatsinda mu kigo nabyo birabujijwe,
D. Kwambara udukorsho two mu matwi dufasha kumva umuziki n’ibindi ntibyemewe mu gihe umwarimu ari mu ishuri.
E. Imirimbo yo ku maboko no mu ijosi na yo yashyizwe mu bitemewe n’iri shuri
F. Ubu buyobozi bwanatangaje ko bitemewe kwambara ibirango by’idini runaka amasomo atari yarangira.
G. Muri aya mabwiriza agenga imyitwarire y’abakora muri iri shuri, harimo n’iribasaba kwirinda ibikorwa by’ubusinzi n’ubusambanyi.
Aya ni amabwiriza bivugww ko yemejwe n’inama rusange y’abayeyi barerera muri iri shuri rya GS Gasave kuwa 27/11/2024.
Byanzuwe ko abazarenga ku mabwiriza yatanzwe cyangwa se bagakora andi makosa bazajya babihanirwa n’amategeko.

















