Hon. Masozera wo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu (Rwanda Green party of Rwanda) yasabye Abarwanashyaka ko bakwiye guhangana n’ibiyobyabwenge nk’abantu baturiye umupaka. Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yari yaje mu nama ikomatanyije n’amahugurwa y’Abarwanashyaka yabereye mu karere ka Gicumbi.
Dusengima Domithila n’umurwanashyaka wa Green Party avuga ko bagiye gukomeza kwigisha ndetse bagatangira amakuru ku gihe .
Ati”Guhangana n’ibiyobyabwenge (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Abarwanyi b’Umutwe wa M23 bafashe mpiri abasirikare 5 mu ngabo za Leta ya Congo, FARDC, mu gace ka Ntamugenga, biyemereye ko bakorana umunsi ku munsi n’abarwanyi ba FDLR mu bitero bagaba kuri M23.
Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bahatwa ibibazo n’Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Majoro Willy Ngoma, bemera ko bakorana n’umutwe wa FDLR ndetse ngo no mu bitero bagabye mu gace ka Ntamugenga harimo abarwanyi benshi b’imitwe ya FDLR na (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ingabo za Kenya zari zoherejwe gufasha iza Congo, FARDC guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, zasubiye iwabo igitaraganya ku mpamvu zitarasobanuka.
Ikinyamakuru cyo muri Congo, INFOS.CD kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko amakuru yizewe gifite avuga ko izo ngabo zasubiye iwabo bucece.
Uwabahaye amakuru yagize ati: "N’ibiribwa Monusco yari yatanze ngo bitunge ingabo za Kenya byamaze gusubizwa."
Ingabo za Kenya zibaye zarasubiye iwabo, byaba ari (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Imirwano ihanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC ikomeje kuba agaterera nzamba [nka kamwe ka Nyina wa Nzamba], ku ko izi ngabo zikomeje gutakaza intwaro zabo ku buryo buteye ubwoba.
Ibi byigaragaje mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo, hafi cyane y’umuhanda wa Goma-Rutshuru werekeza GAKO, Kalengera na Rubare.
Izi nyeshyamba zikomeje kugenda zunguka izindi ntwaro zikomeye, ndetse bamwe bakavuga ko gutera izi nyeshyamba ari nko (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Boris Johnston wari uherutse kuva mu biruhuko yari yaragiyemo, akabivamo atabirangije kugira ngo yongere ahatanire kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ubu yahariye Rishi Sunak.
Uyu mugabo w’imyaka 42 niwe uri guhabwa amahirwe menshi yo kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu giherutse gupfusha Umwamikazi wari umaze imyaka irenga 70 yimye.
Rishi Sunak, yigeze kuba Minisitiri ushinzwe imari mu Bwongereza ariko aza kwegura kubera ibyo atemeranyagaho na (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko (Center for Rule of Law Rwanda-CERULAR) watanze icyaba igisubizo ku cyuho kigaragara mu itegeko ryo kubona amakuru mu Rwanda.
Umuyobozi w’uyu Muryango, John Mudakikwa, yavuze ko ubwo basesenguraga bagakora n’ubushakashatsi ku itegeko ryo kubona amakuru, ryo mu 2013 basanze nta bihano biteganywa ku muntu wanze gutanga amakuru asabwa, mu gihe kandi kugeza ubu nta rwego (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Nyuma yo kwegura kwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss, kuri uyu wa Kane, urugamba rwo gushaka umusimbura rwatangiye aho mu bahabwa amahirwe menshi ku isonga hari Rishi Sunak.
Biteganyijwe ko gushaka umusimbura wa Liz Truss ku buyobozi bw’ishyaka ry’aba-Conservateurs no ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, bizaba byarangiye mu mpera z’icyumweru gitaha.
Nubwo nta numwe biremezwa ko aziyamamariza gusimbura Liz Truss, hari abakandida bahabwa amahirwe (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umunyamategeko uzwi cyane muri Kenya, Bwana Miguna Miguna yagarutse mu gihugu cye.
Yururutse ku kibuga cy’indege kuri uyu wa kane mu gitondo nyuma y’imyaka ine ahunze ubutegetsi bwa Kenyatta.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege gikuru cya Nairobi avuye mu buhungiro muri Canada, Miguna Miguna yakiriwe n’abamushyigikiye benshi, inshuti ze, na benewabo.
Mu 2018, abategetsi muri Kenya bavuze ko Miguna Miguna - ufite ubwenegihugu bwa Kenya na Canada – atari (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba umuhungu wa Perezida wa Uganda, Museveni Yoweri, yatangaje ko atemera na busa icyemezo cya Se cyo kumukumira ku rubuga rwa Twitter, ashimangira ko akuze bihagije byo kwifatira ibyemezo.
Mu kiganiro aheuka kugirana na Televiziyo za KTN yo muri Kenya na NBS yo muri Uganda, Museveni yavuze ko umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba atazongera kugira icyo avuga ku byerekeranye na leta kuri Twitter.
Ibyo byabaye nyuma y’ubutumwa (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Abaturage batuye mu ntara ya Tigray bakomeje gutabarizwa n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, aho bavuga ko niba ntagikozwe Abasivile bagiye gupfa ari benshi.
Ibintu byanagarutsweho n’abadipolomate baburiye Leta ko niramuka ifashe iriya ntara amaraso y’abasivile azakomeza kumeneka ari menshi.
Abaturage bakomeje kwicwa n’inzara ngo kuko ntanzira n’imwe yo kujya guhaha ihari, si ibi gusa kandi kuko iyo hagize urwara cyangwa se agakomereka adashobora (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko wababajwe cyane n’amakuru yatanzwe na Guverinoma y’u Bugereki, yavuze ko ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira yatahuye abimukira 92 basa nk’aho bambaye ubusa kandi bakomerekejwe, ubwo bahatirwaga kwambuka umugezi wa Evros bava muri Turikiya binjizwa ku butaka bw’u Bugereki.
Mu butumwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, ryanyujije kuri Twiter ryagize riti: “Twamaganye icyo gikorwa cya kinyamaswa kandi (…)
Mushikiwabo nk’umukandida uzahagarira u Rwanda ku buyobozi bwa OIF
13 January 2026, by Valens NzabonimanaGasabo na Nyarugenge babonye ababahagariye bashya muri Green Party
14 December 2025, by Valens Nzabonimana
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.























