Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Madamu Jeannette Kagame yasabiye Padiri Ubald Rugirangoga ‘kuruhukira mu mahoro’, anatanga ubutumwa bwo gufata mu mugongo abo mu muryango we basigaye, binyuze mu Muryango Intwararumuri abereye umuyobozi w’Ikirenga.
Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Mutarama 2021.
ubu butumwa kandi bwaje bukurukiranye n’ubw’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame abereye Umuyobozi w’Ikirengana wo wihanganishije umuryango wa Padiri Ubald, (…)
Polisi y’u Rwanda yishe irashe abantu babiri bagerageje kuyirwanya nyuma yo gufatirwa mu cyuho batwaye televiziyo [flat screen] nini yo mu bwoko bwa SONY bikekwa ko bari bibye.
Amakuru agera Igihe cyahawe avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Mutarama 2021, ahagana saa Munani n’iminota 40 ni bwo abapolisi bari ku irondo mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo bahuye n’abantu babiri batwaye televiziyo yo mu bwoko bwa SONY (…)
Leta y’u Rwanda yamaganye raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, Loni, irushina kugira ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ruvuga ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu bya gisirikare biheruka hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 23 Ukuboza 2020, hasohotse Raporo y’impuguke za Loni yavugaga ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zayo mu bikorwa by’imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko mu itangazo ryasohowe na Leta y’u Rwanda, rigaragaza ko ibyo birego nta shingiro (…)
Padiri Ubald Rugirangoga uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, yitabye Imana kuri uyu wa 8 Mutarama 2020, aguye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umwe mu bihaye Imana muri Kiliziya Gatolika utifuje ko dutangaza amazina ye, abwiye Iriba News dukesha iyi nkuruko Padiri Obald yari arwaye coronavirus, akaba yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi (…)
Umunyamakuru Umuhire Valentin wari ufite inararibonye n’uburambe mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda akaba kuri ubu yari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ValueNews yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rw’incamugongo rw’Umuhire, ufatwa nk’icyitegererezo na benshi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021.
Abo mu muryango we batangaje ko yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kigali CHUK ari naho yaguye.
Umuhire yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo (…)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko biteganyijwe konnbv abana biga mu mashuri y’inshuke no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazasubira ku mashuri tariki 18 Mutarama 2021, ababyeyi basabwa kwitegura mu minsi isigaye kugira ngo itariki izagere byose biri ku murongo.
Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentne, kuri utu wa gatatu tariki ya 7 Mutarama 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku bigezweho mu burezi harimo ingengabihe y’amashuri y’inshuke n’abanza (…)
Abaturage bagera kuri 25 biganjemo abafundi n’abayedi bubatse ibyumba by’amashuri mu murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, bazindukiye mugisa n’imyigaragambyo aho bazindukiye ku biro by’umurenge wa Gahanga bakavuga ko batahava batishyuwe.
Baganira n’Ikinyamakuru Intwari, umwe yavuze ko basanze gitifu atari ku murenge bamuhamagaye ababwira ko atakihakorera.
Yagize ati"Twabonye ku murenge ntawe utwitaho kandi (…)
Ibihumbi by’abaturage bashyigikiye Donald Trump binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ubwo abayigize bari bateranye ngo bemeze intsinzi ya Joe Biden watowe.
Muri iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatatu, abayitabiriye barushije imbaraga abapolisi barinda Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ndetse bamwe babaca mu rihumye barinjira.
Mu kurinda abadepite n’abasenateri hari abasabwe kuguma mu biro byabo mu gihe abandi bajyanywe ahantu hatekanyo kurushaho.
Ahagana saa Tatu z’ijoro (…)
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyize hanze urutonde rw’abantu 209 bafashwe batwaye ibinyabiziga bakarenga ku mabwiriza abuza ingendo za nijoro mu masaha yashyizweho na Leta ndetse hakaba harimo n’abasuzuguye abapolisi ubwo babaga barimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Aba bose bandikiwe mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 25 Nzeri na tariki ya 5 Ukuboza 2020 ubwo ingendo zari zibujijwe guhera hagati ya saa mbiri z’ijoro (…)
Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi REB cyari gisanzwe gukurikirana imikorere n’imikoreshereze y’ibizamini mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amashuri y’ubumenyi ngiro.
Guhera izi ntangiriro z’umwaka wa 2021 iki kigo izo nsingani ikazajya ikorwa n’ikigo gishya cyitwa NESA (National Examination and School Inspection Authority)
Iby’izo mpinduka byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, ubwo yasobanuraga impinduka zitandukanye zabaye mu miyoborere mu nzego z’uburezi ndetse (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















