Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mutarama 2021, Padiri Ubald umaze hafi amezi abiri arwaye Coronavirus yasabye abantu guhora biteguye no kudapfusha igihe cyabo ubusa.
Igihe dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Padiri Ubald yagaragaye aryamye mu gitanda cy’abarwayi, bigaragara ko ananiwe kuko yavugaga mu ijwi rito. Yari yambaye amadarubindi, yiyoroshe ishuka y’ubururu afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.
Nubwo bigaragara ko yanegekaye, (…)
Byabaye impamo, uyu mwaka mushya watangiye Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021, nibwo u Rwanda rwawutangiranye no gushyira mu bikorwa gufungura Isoko Rusange ry’Afurika (African Continental Free Trade Area/AfCFTA) ritangiye nyuma y’imyaka ibiri ishize ibihugu by’Afurika bisinye amasezerano arishyiraho.
Muri iki gitondo Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bwatangaje ko bwiteguye gufasha abacuruzi batangirana n’iryo soko rigiye koroshya ubuhahirane (…)
Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z’u Rwanda:
Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.
Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho.
Kubera imbaraga (…)
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yerekanye abantu barindwi barimo umupolisi bafashwe bakekwaho ubujura bw’imashini zifashishwa mu mikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi.
Abo bantu bafatanywe imashini 19, aho bashinjwa kuba bamaze amezi arenga atatu baziba.
Umwe mu bafashwe, yabwiye itangazamakuru ko bibaga izi mashini mu bice by’umujyi wa Kigali no mu ntara y’Uburasirazuba, bakabwira abaturage ko bazijyanye ku karere kuko zitemewe n’amategeko kandi ko zibangamira iyubahirizwa (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye ukwiyemeza, ubwitange n’umuhate waranze Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu n’izindi Nzego zishinzwe umutekano mu mwaka wa 2020, nubwo waranzwe n’ingorane zitandukanye zirimo n’icyorezo cya COVID-19.
Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’irye bwite, Perezida Kagame yifurije abagabo n’abagore bakora mu Ngabo z’Igihugu n’Inzego z’umutekano mu Gihugu kuzagira ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2021. (…)
Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari uri kuri uwo mwanya.
Uyu Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).
The New Times yatangaje ko Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.
Rwivanga yabaye (…)
Isesengura ku bwiyongere bw’ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda rigaragaza ko umubare w’abagabo banduye ukubye hafi kabiri uw’abagore banduye kuva iki cyorezo cyagera mu rw’imisozi igihumbi.
Raporo ngufi y’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC yashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Dr. Sabin Nsnzimana kuri uyu wa mbere tariki ya 28/12/2020, igaragaza ko ab’igitsina gabo bibasiwe cyane mu kwandura COVID-19 kurusha ab’igitsina gore.
Impuzandengo ku banduye covid-19 bose kugeza (…)
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatangaje ko cyavugruye uburyo bwo gusezerera abarwayi ba COVID19 bitabwaho bari mu ngo, uburyo busanzwe buzwi nka “HomeBased Care”, ubu umurwayi azajya ajya kwipimishiriza ku kigo Nderabuzima kimwegereye asubire mu buzima busanzwe nibasanga atakirwaye.
HomeBased Care ni uburyo u rwanda rwashyizeho mu kurushaho kwita ku mubare munini w’abagaragaweho n’icyorezo cya COVID-19, bushyirwamo abarwayi batarembye bagakurikiranwa bari mu ngo zabo. (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane barimo Paul Muvunyi, wahoze ari Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports, akaba n’umwe mu banyemari bakomeye mu gihugu.
Amakuru IGIHE cyatangaje ni uko Muvunyi na bagenzi be bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Usibye Muvunyi, hafunzwe Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara (…)
Yasuwe na 543
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















