Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Cote d’Ivoire

Monday 12 May 2025
    Yasomwe na

Kuri uyu wa mbere, Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera i Abidjan muri Cote d’Ivoire aho yitabiriye nama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), igaruka ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika binyuze mu nzego z’abikorera.


Perezida Kagame ubwo yageraga i Abidjan.

Ni inama yitabirwa n’abarenga 2000 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobora ibigo by’abikorera, abo mu nzego zifata ibyemezo n’abandi baturutse mu bihugu bisaga 70.


Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uwa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye n’abandi bamaze kugera i Abidjan.


Abandi bayobozi bagomba kwitabira iyi nama barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na Perezida wa Ghana John Dramani Mahama.

Abayobozi bari bwitabire iyi nama.

Perezida Bassirou Diomaye Faye ubwo yageraga ahabera inama ya African Ceo Forum.

Mouhamed Ghaouzani agera ahabera iyo nama.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru