Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Abana baracyakoreshwa imirimo ivunanye

Tuesday 8 July 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko impamvu hakiri abana bakoreshwa imirimo ivunanye arukubera baba babuze ibibatunga bihagije, hanyuma nabo bakajya kwishyiriraho akabo ngo bunganire ababyeyi babo.

Imwe mu mirimo aba bana bakora harimo nko kwikorera umucanga, icyakora aba baturage kagaragaza ko aba bana bakora aka kazi kavunananye ari nk’amaburakindi bigendanye n’ubuzima buba butaboroheye baba babayemo, nkuko bishimangirwa kandi n’umuturage umwe twaganiriye.


Hari abana bagikoreshwa imirimo ivunanye.

Yagize ati " Iyo wananiwe umwana wawe yagiye nawe aragufasha, nonese yaba yikoreye nuwo mucanga ntagufashe?Aragufasha, yakoreye 200 nawe wakoreye 500, murongeranya ubuzima bugakomeza.

Ubwo umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV, yagera aha, yasanze hari abaturage bari kwikorera umucanga icyakora harimo n’abagaraga ko ari n’abana nabo bari gukora kano kazi.

Undi muturage nawe wunganira uyu, nawe ugaragaza ko abana bajya bashyiraho akabo mu kugunganira ababyeyi babo.


Bamwe mu baturage bavuga ko impamvu hakiri abana bakoreshwa imirimo ivunanye arukubera baba babuze ibyo kurya bihagije.

Byukusenge Alegisiya, nawe utuye muri uyu Mudugudu wa Matembe mu Kagari ka Terimbere ho mu Murenge wa Nyundo, asanga hari ubwo umwana ajya gukora akazi nkaka yagiye gushaka ibitunga urugo.

Ati " Aba yagiye gushaka ibitunda urugo kuko aba ari kubona, ntabwo yaburara kabiri, gatatu, ubuzima turimo burashariye, ubwo iyo yaburiye hamwe ajya ahandi."

Icyakora nubwo bimeze gutya Leta y’u Rwanda yagiye igaragaza ko itemera abakoresha abana imirimo ivunanye, dore ko usibye ko ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo, ndetse ishobora no kugira ingaruka nkizo ku myigire yabo.


Hamwe muhakurwa umucanga haboneka abana.

Ubwo twategura iyi nkuru, twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo, gusa Nyiransengiyumva Monique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, atumenyesha ko atari kuboneka.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru