Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rubavu: Haracyavugwa urubyiruko rwagiye muri Wazalendo na FDRL

Wednesday 27 August 2025
    Yasomwe na

Nyuma yaho bigaragaye ndetse bikavugwa ko hari urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu, by’umwihariko mu mirenge yegereye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rujya mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri kino gihugu, nka FDRL na Wazalendo.


Major General Eugene Nkubito, asaba abaturage kwirinda kujya muri iriya mitwe.

Uru rubyiruko rugifite imyumvire nk’iyo rurasabwa kuyizinukwa ahubwo rugafatanya n’abandi Banyarwanda kwiteza imbere, bakubaka igihugu cyabo, ndetse n’ababa baragiye muri iyi mitwe bakagirwa inama yo kugaruka.


Amakimbirane yo mu ngo ni imwe mu mpamvu hari abo zitera kujya muri iriya mitwe, nkuko bigarukwaho.

Ababyeyi ni bamwe mukangurirwa mu kugira uruhare mu guca uyu muco, bagira uruhare mu gukangurira abana babo kwirinda kujya muri iyi mitwe yitwaje intwaro.

Ese ni iyi he mpamvu ishobora gutuma umuntu w’urubyiruko afata icyemezo cyo kuva mu Rwanda akajya muri iyi mitwe?Hatangwa impamvu zitandukanye.

Umuturage umwe twaganiriye yagize ati"Kujya muri Wazalendo, mbega, bagiyeyo bitwaje yuko, bagiye gukora icyiyo hakujya, kandi icyiyo hakujya ntabwo gishoboka, kuko hari akavuyo, rero n’abandi bagenda bakora amanyanga hano nk’umugabo yakubita nk’umugore mu rugo, yakumva ko leta yamufata, ikamwishyuza amakosa yakoze, agacika akajya muri Wazalendo".

"Ubwo rero kubera ko M23, yahafashe babuze aho bahungira, bagaruka mu Rwanda abandi bajya mu ishyamba".


Umutwe wa Wazalendo, usanzwe ufatanya na Leta ya DRC, kurwanya Ihuriro AFC/M23, mu ntambara bahanganyemo.

Nubwo bishobora kugorana kugira bano baturage ngo batangaze ku mugaragaro abo bazi abagiye muri iyi mitwe, icyakora aba bafite iyo myumvire yo kujya muri iyi mitwe hari ababaha ubutumwa butomoye.

Undi muturage twaganiriye witwa Ntarundenga Rachel, abagira inama yo kureka iriya myumvire.

Ati" Ubundi baba bashaka, yaba yarize, akiga igisirikare cyacu, akareka kujya muri Wazalendo, dufite umwanzi hariya uri kuturwanya".

Major General, Eugene Nkubito, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, we asanga bariya bagiyeyo barayobye, agasaba abaturage kubagira inama bakagaruka.

Yagize ati" Mu gihugu cyacu, uyu munsi wahunga iki buriya? Wahunga iyi kaburimbo igiye kuza hano? Wahunga aya mashanyarazi, wahunga aya mashuri twubaka, abo bana bagiye hakujya hariya, bagiye gute? Batwawe n’ande?".


Umutwe wa FDRL, umaze igihe ukorera muri DRC.

Yakomeje agira ati" Ibi bintu ntabwo aribyo, ahubwo njye nabasaba mubwire nabo muzi bari hakujya hariya bitahire bave muri ibintu byo kuyoba batahe baze twubake igihugu".

FDRL, ni umutwe ufite inkomoko mu Rwanda, hari abawushinje cyangwa nanubu bakiwubarizwamo, bashinjwa kugira uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, naho Wazalendo ni imitwe y’ibumbiye hamwe muri kino gihugu.

Yaba FDRL ndetse na Wazalendo, barwana kandi ku ruhande rwa Leta ya DRC mu kurwanya Ihuriro rya AFC/M23, mu ntambara bahanganyemo.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru