Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Rusizi: mu rugo rw’uwarokotse Jenoside bahasanze imisaraba ibiri

Tuesday 22 July 2025
    Yasomwe na

Umukecuru Mukanka Olive warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, akaba atuye mu Mudugugudu wa Rwumvangoma Akagari ka Giheke mu murenge wa Giheke, tarikiya ya 20 Nyakanga 2025 basanze bamukuriye ibijumba mu murima we. Nanone mu ijoro rya tariki ya 21 zishyira 22 , abantu bataramenyekana nabwo baje iwe bahatera imisaraba ibiri. Ibi byose byakozwe adahari yagiye i kigali kwivuza.

wagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Akarere ka Rusizi , Sindayiheba Phanuel ariko ntiyatwitaba gusa yasubije ubutumwa bugufi twamwandikiye.

Yagize ati "Wiriwe?
Ayo makuru natwe twayamenye kandi inzego ziri kubikurikirana.
Dutegereje ibizava mu iperereza.
Murakoze"


Imyaka ye nayo yararanduwe.

Si ubwa mbere havugwa ingengabitekerezo ya Jenoside muri aka karere kuko mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko Kuva muri Mutarama 2025 kugera muri Gicurasi 2025, mu Karere ka Rusizi hagaragaye ibirego 14 by’ingengabitekerezo ya Jenoside, hafatwa abantu 16.

Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye muri aka Karere ka Rusizi, harimo gutera amabuye ku nzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo ashengura imitima y’abarokotse Jenoside, kubahohotera, n’ikirego cy’uwarokotse Jenoside wasanze hafi y’iwe yishwe.


Imisaraba ibiri yasanzwe murugo rwa Mukankaka.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SSP Karagire Gaston yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze icyongereye ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ari bamwe mu bayigizemo uruhare bari kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko, bagafungurwa ariko batarigeze bemera icyaha.

Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru