Umuturage witwa Babonampoze Jean Damscène, utuye mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, avuga ko nyuma y’imyaka igiye kuba giye itatu asiragira ku ngurane y’imitungo ye, noneho yabujijwe gusubira ku karere kubaza icyo kibazo.
Ingurane uyu muturage avuga asaba ku mitungo ye, ifite agaciro gasaga Frw 375 000 ituruka ku byangijwe mu murima we kubera ibikorwa byo kubaka umuhanda.
Yagize ati: "Nabariwe umurima wanjye, uwo hino no hirya yanjye barishyurwa ariko njyewe barambwiira ngo simboneka mu sisiteme, naho bambwiye ngo mboneka muri sisteme barambwira ngo ngaragara nkaho nishyuwe. Mbabwiye yuko ayo mafaranga ntayo nishyuwe bambwira ko bagiye kugikurikirana, ariko na n’iyi saha nkaba narahebye".
Uyu muturage akomeza avuga ko nyuma yo kujya ku karere ka Rutsiro ishuro zisaga eshanu (5) bitewe niki kibazo, ngo umuyobozi ufite mu shingano iyubakwa ry’uyu muhanda mu Karere [avuga ko yitwa Berekimasi], yababujije abafite ikibazo nk’icye kongera ku kijyana ku karere, ndetse ngo agasaba inzego zishinzwe gukemura kino kibazo ko bagikemura nawe agahabwa ingurane kimwe nk’abandi.
Ati: "Naho ubundi twe bari batubujije gusubira ku karere ngo tuzajya tubaza ibibibazo baje ku murenge, none ntibaheruka. Nasabaga ababishinzwe kugira ngo bankurikiranire icyo kibazo, nishyurwe nk’abandi Banyarwanda nkuko bishyuwe".
Twashatse kumenya icyo abarebwa no gukemura iki kibazo babivugaho, maze uhagarariye ikigo RTDA mu karere ka Rutsiro, gifite mu shingano iyubakwa ryuyu muhanda, Dusabimana Leoncie, yadutangarije ko hari igihe bishyurwa binyuze muri SACCO, hanyuma abaturage bishyurwa amafaranga bagatinda kuyagezwaho.
Yagize ati: "Erega buriya expropriation (ingurane) igira process (inzira) ndende, kuko mu mezi 2 cyangwa 3 umuturage ntiyaba asinye ngo ubuyobozi businye bijye muri Njyanama, bijye kwa Governor ngo bibe bigeze muri RTDA umuturage ngo abe abonye ingurane. Gusa ndaza kubikurikirana".
Yakomeje agira ati: "Hari igihe tubishyura SACCO ntizihite zibaha amafaranga, rero umuntu abagomba kugenzura ko yishyuwe naho yishyuriwe. Kuba yagaragara ko yishyuwe ntabone amafaranga byabaho, ugasanga yarishyuriwe kuri SACCO akaba atarayahabwa. Abaturage tubisangira ku murenge hakaba na komite nkemurampaka kuri buri kagali.
Uyu muhanda ukaba uri ku bakwa ukanyura mu murenge wa Musasa, uturutse mu isanteri ya Nkomero.
Yanditswe na Eulade Mahirwe



















