Ikigo giteza imbere ibijyanye no kugera kuri serivisi z’imari, Access to Finance Rwanda (AFR) cyatangije gahunda yitwa Terimbere MSME Facility igamije gufasha abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona serivisi z’imari n’ubundi bufasha bwo guteza imbere ibikorwa byabo.
Iyi gahunda izahuza ba rwiyemezamirimo bato n’abatanga serivisi zigamije guteza imbere ubucuruzi hamwe n’ibigo by’imari bibafasha kubona inguzanyo n’andi mahirwe y’ishoramari. Iyi gahunda kandi ikaba igamije gukemura (…)
Bamwe mu bacuruzi bakorere mu Karere ka Rubavu mu bucuruzi bwambukiranya umupaka wa DRC n’u Rwanda bakomeje guterwa impungenge n’izamuka ry’ibiciro rikabije ku bicuruzwa bitandukanye birimo ibiribwa n’ibinyobwa, kubera ko bisigaye byoherezwa muri Congo mu buryo budasanzwe.
Igiciro birimo kugurwaho muri Congo kiratuma n’ubifite mu mu Rwanda ajya kubicuruzayo mu gihe bavuga ko nabo ku isoko ryo mu Rwanda batihagije bityo bikabatera guhendwa gukabije ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Kuva (…)
Abatuye mu Kirwa cya Nkombo batangaza ko bisanze banki zidashobora kwemera ingwate y’ubutaka bwabo uko bwaba bungana kose, ku buryo n’ibigo by’imari bidatanga inguzanyo irenze ibihumbi magana abiri ku muturage ushaka amafaranga yo gukora umushinga.
Hari mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025 ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yerekezaga ku kirwa cya Nkombo, umuwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, ni ikirwa gihereye mu kiyaga cya Kivu, hafi na (…)
Hari abaturage batuye mu mudugudu wa Rutenderi mu kagari ka Marimba mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo bavuga ko bahawe umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ariko ukaba ubahenda cyane, bamwe baretse kuwukoresha.
Babitangarije Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga aho abo baturage batuye, arinaho hari Ihuriro ry’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku ziba abaha umuriro wo gucana mu ngo.
Aba baturage bavuga ko hari ibikoresho bimwe na bimwe bahisemo kudakoresha, kuko byo bitwara (…)
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kuvugurura ibijyanye no kwishyura imisoro itangwa mu gihugu.
Ibyemezo byafashwe bizakorwa mu byiciro bitatu, birimo kongera imisoro yari isanzwe, gushyiraho umusoro mushya ndetse no gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bitari bisanzwe biwutanga.
Icyiciro cya mbere kigizwe no kongera umusoro. Ibi bivuze ko ibi (…)
Abatuye mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri yo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko babangamiwe no kuba umuhanda Bushenge -Ntango udakoze, bakavuga ko bibangamiye ubuhahirane.
Aba baturage bo mu mirenge itatu ikora ku kiyaga cya Kivu bemeza ko babangamirwa n’uyu muhanda ku buryo bibasaba gukora ingendo bakoresheje ubwato mu kiyaga cya Kivu bikanga bikabahenda.
Umuhoza Jeanne ni umwe mu bafite icyo kibazo cy’umuhanda udakoze, yagize ati: "Ikibazo gihari twari dufite ibyiringiro ko (…)
Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda ko umubare w’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro uzamuka ukagera kuri 60% ku kigero cy’abajya mu yandi masomo umunyeshuri akurikira, ikigero cy’abakobwa bitabira ayo masomo nacyo kimaze kigera kuri 43%.
Umwaka ushize wa 2023 ikigero cy’abakobwa bitabiraga bene ayo masomo cyari kuri 15%, ubu kikaba kimaze kwikuba hafi 3. Mu 2023 umubare w’abakobwa biga aya masomo bari 15%.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko abakobwa (…)
Bamwe mu baturage bakorera ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, by’umwihariko ku mupaka ka wa Petite Barrière, bagaragaza ko ubu ibintu byatangiye gusubira mu buryo mu kazi kabo, nyuma y’intambara yabaye i Goma mu mpera z’uku kwezi gushize, aho umutwe wa M23 waje gufata uyu mujyi.
Ubwo twageraga ku mupaka wa Petite Barrière mu masaha ya mu gitondo, hagaragaraga urujya n’uruza, aho haba abaturage baturukaga mu Rwanda ndetse n’abaturutse muri DRC wabonaga bakora ubucuruzi hagati yabo (…)
Mu rukerera rwo ku munsi wa Gatatu nibo abashoferi bagera kuri batanu bakorera koperative yitwa RFTC basanzwe bakoresha gare ya Gatsibo izwi nk’iya Kabarore, bafashwe bacibwa amafaranga y’amande agera ku bihumbi icumbi kuri buri umwe bazira kujya mu kazi mbere y’amasaha yo gufungura gale.
Aba bashoferi bavuga ko batunguye no kuzinduka baje mu kazi kabo nk’ibisanzwe, ariko bagacibwa amafaranga angana gutyo, ngo bazira kuzinduka nk’uko babyivugira.
Umwe ati: "Twasanze gare ifunguye (…)
Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu basaba ko inzu zishaje zahindutse indiri z’abajura zidakoreshwa zavugururwa cyangwa zigasenywa cyane ko ziteje n’umwanda zikaba n’indiri y’abateza umutekano muke mu duce ziherereyemo.
Aba baturage babitangarije umunyamukuru wa Mamaurwgasabo TV ubwo yegeraga mu karere ka Nyabihu, aho basaba ubuyobozi ko bwategeka banyiri izi nzu ziri ku muhanda munini Nyabihu-Rubavu kuzikora neza zigakingwa ndetse zigakorerwa isuku.
Twahirwa Innocent (…)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mataba w’Akarere ka Gakenke bavuga ko babona umusaruro ahagije ariko bakaba bakihorwa no kuwugeza ku isoko bitewe nuko umuhanda wa Mataba -Gakenke wuzuyemo ibinogo.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo TV ubwo yagerega muri uyu murenge, aho bamwe mu bahinzi n’aborozi basaba ko babona uburyo bwo kujya bageza umusaruro ku isoko biboroheye.
Ndagijimana Theoneste wo mu kagari ka Nyundo yagize ati: "Nawe urabibona, imyumbati, ibishyimbo, (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

























