Ikigo giteza imbere ibijyanye no kugera kuri serivisi z’imari, Access to Finance Rwanda (AFR) cyatangije gahunda yitwa Terimbere MSME Facility igamije gufasha abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona serivisi z’imari n’ubundi bufasha bwo guteza imbere ibikorwa byabo.
Iyi gahunda izahuza ba rwiyemezamirimo bato n’abatanga serivisi zigamije guteza imbere ubucuruzi hamwe n’ibigo by’imari bibafasha kubona inguzanyo n’andi mahirwe y’ishoramari. Iyi gahunda kandi ikaba igamije gukemura (…)
Iri soko riri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu rimaze imyaka 28 ritubatse, riremwa n’abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, n’abaturanyi bo mu gihugu cya Repubulika ya Congo (DRC), mu bice bya Bukavu, Birava ndetse n’abo ku kirwa cya Idjwi.
Aba bavuga ko iyo imvura iguye ibanyagira, bakabura n’aho bugama bakabura naho babika ibicuruzwa byabo bakabitahana.
Bamwe muri aba baturage babwiye UMUSEKE ko bifuza ko isoko ryubakirwa bakazajya barirema batekanye. (…)
Hari abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bugarijwe n’ubukene bukabije, ku buryo no kubona isambaza zo mu kiyaga cya Kivu baturiye ari ikibazo cy’ingutu, bagasaba ubuyobozi bw’aka Karere kubafasha kubona imishinga yagicyemura.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kibarurishamibare ku mibereho y’ingo EICV5 muri 2022 bugaragaza ko Akarere ka Nyamasheke kari mu dufite umubare munini w’abantu bari mu bukene.
Bamwe mu batuye muri aka karere baganiriye na Mamaurwagasabo bagaragaza ko ubu (…)
Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi n’abanyeshuri bo mu ntara zitandukanye mu gihugu batangaza ko itangira ry’uyu mwaka w’amashuri ryagaragayemo impinduka zitandukanye mu ngeri zinyuranye kurenza uko byagendaga mu myaka yatambutse.
Tariki 9 nzeri 2024 nibwo mu Rwanda hose, habaye itangira ry’amashuri mu mwaka 2024/2025, abanyeshuri berekeza ku mashuri bahawe kuzigaho.
Mbihe bitandukanye ikinyamakuru MamaURwagasabo cyasuye bimwe mu bigo by’amashuri mu ntara zitandukanye z’igihugu, (…)
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative mu Rwanda (RCA), Dr Patrice Mugenzi yatangaje ko kuva aho hasohokeye itegeko rishya ry’amakoperative byagabanyije ibibazo byari byarayazonze ndetse n’ibisigaye birimo inyerezwa ry’umutungo n’ubwumvimane buke bw’abanyamuryango bigenda bishakirwa umuti.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, ku rwego rw’Igihugu wabereye mu karere ka Musanze, ku nsanganyamatsiko igira (…)
Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bitegura umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 abana b’Ingagi bavutse, Umuryango Sacola weguriye Ikibuga cy’umupira abaturage n’akarere ka Musanze byy’umwihariko abaturiye Pariki y’Ibirunga.
SACOLA ni Umuryango umaze imyaka 20 ukorera ibikorwa byayo mu mirenge ya Kinigi na Nyange. Iki kibuga cyamuritswe mbere y’umuhango wo kwita Izina uteganijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024 ukazabera mu Kinigi, hanatangizwa amarushanwa y’umupira w’amaguru azahuza (…)
Urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB rwatangaje ko tariki ya 18 Ukwakira hateganyijwe umuhango wo Kwita Izina abana 22 b’ingagi.
Ni umuhango uteganyijwe kubera ahasanzwe, mu Kinigi mu karere ka Musanze, ahazahurira abagera ku bihumbi 32.
Aba bana 22 baje kwiyongera ku bandi 395 bamaze guhabwa amazina binyuze mu muhango wo Kwita Izina usanzwe uyoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’abaturage ndetse ugahuriramo n’ibyamamare bimwe na bimwe, byaba iby’imbere mu gihugu (…)
Bamwe mu baturanye ndetse bahawe akazi n’ishuri Brotherhood Nursery School ryo mu karere ka Musanze baravuga ko imibereho yabo yahindutse bitewe nuko basigaye babona amafaranga abafasha kwiteza imbere.
Brotherhood Nursery School ni ishuri riherereye mu murenge wa Kimonyi, Akagari ka Ruriba, mu mudugudu wa Rurembo ho mu karere ka Musanze. Ritanga uburezi ku bana ndetse rikanatanga uburyo bw’imibereho ku barituriye n’abarirereramo, mu buryo wakita magirirane.
Abaganiye na (…)
Abaturage bo mu karere ka Musanze barasaba ko rigori z’imihanda mishya ya kaburimbo zasanwa kuko yatangiye kwangirika zitaramara kabiri.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu mujyi wa Musanze aho bamweretse izo rigori hirya no hino zatangiye kwangirika ntizisanwe bikaba biri kototera umuhanda. Umwe muri aba baturage witwa Nshutiyase Jean Paul yagize ati: "Izi rigori zirabangamye cyane, nk’abanyamaguru dushobora kugenda tukavunikiramo ugasanga ni (…)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke baravuga ko bakogorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko bityo bakaba bifuza umuhanda wanyuramo imodoka, uturuka mu cy’inkware ugana muri uyu murenge.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu murenge wa Rusasa aho bamugaragarije ko beza imyaka irimo ibijumba, ibitoki, imyumbati, ibigori n’ibisheke ariko kubigeza ku isoko ngo biracyari imbogamizi.
Umwe muri aba baturage witwa Mukeshimana (…)
Ubwo Perezida Kagame yari mu muhango wo kurahira kw’abagize inteko ishingamategeko kuri uyu wa Gatatu, yahishuyeko bitewe nicyo abona kuri bamwe mu bantu bitwaza amadini, bagateka imitwe, bigiye gutuma hashyirwaho imisoro utangwa n’isengero.
Nyuma yaho hamaze iminsi hari inkubira yo gufunga isengero hirya no hino mu gihugu, aho leta ivuga ko zitujuje ibisabwa. Perezida Kagame nawe yabigarutse agaragaza ko bitewe n’amanyanga abona agaragara kuri bamwe, bitwaje amadini, isengero zigiye (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.























