Ikigo giteza imbere ibijyanye no kugera kuri serivisi z’imari, Access to Finance Rwanda (AFR) cyatangije gahunda yitwa Terimbere MSME Facility igamije gufasha abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona serivisi z’imari n’ubundi bufasha bwo guteza imbere ibikorwa byabo.
Iyi gahunda izahuza ba rwiyemezamirimo bato n’abatanga serivisi zigamije guteza imbere ubucuruzi hamwe n’ibigo by’imari bibafasha kubona inguzanyo n’andi mahirwe y’ishoramari. Iyi gahunda kandi ikaba igamije gukemura (…)
Isoko mpuzamipaka rya Rugari biturutse ku kuba abenshi mu babagana ari abanyecongo baturutse I Bukavu.
Umwe muri bo ati " Ubu byarahindutse nawe urabireba isoko rimeze neza cyane, maze gucuruza inka zanjye ebyiri. Abashi ndetse n’abakongomani babaye benshi hano."
Nyuma yaho imirwano ihagaze M23 imaze gufata umujyi wa Bukavu, abacuruzi ba matungo muri iri soko bemeza ko ibibazo byahise birangira kuburyo nabaturuka muri uyu mujyi wa Bukavu barushijeho kwiyongera.
buyobozi bw’akarere (…)
Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Huye baravuga ko imbaraga bashora mu buhinzi n’ibyo bakuramo bidahura, bagatunga agatoki ifumbire bakoresha ihenze, ibintu bavuga ko biri kubateza igihombo, bagasaba ko hagakwiye kongerwa amafaranga bahabwa ku kiro kuko ngo ari make. Bamwe mu bahinzi twaganiriye bahinga umuceri mu bishanga birimo icya Mwogo na Rwamamba mu karere Huye, bavuga ibyo bashora mu buhinzi birimo nk’ifumbire n’ibindi bibahenda, ariko bagahabwa amafaranga make ku kiro, ibintu (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buratangaza ko Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka igera kuri 14, ryubakwa ritaruzura, mu kwezi gutaha kwa Karindwi rizaba ryamaze kuzura hanyuma hagatangira kubakwa irindi nkaryo, rizubakwa aho Isoko rya Gisenyi ryari risanzwe rikorera. Biteganyijwe ko aba basanzwe bakorera mu Isoko rya Gisenyi rimaze igihe rikorerwamo bazimurirwa muri rino rizaba rimaze kuzura hanyuma, naryo rigatangira kubakwa mu cy’iciro cya kabiri, cyiswe Gisenyi Modern Market Phase 2, (…)
Bamwe mu baturage bagana isoko rya Kora riherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bagaraza ko batewe inkeke n’umwanda ujya urangwa muri rino soko by’umwihariko ahacururizwa inyama. Ubwo umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV, yagera muri rino soko kuri uyu wa Kabiri yasanze ahacururizwa inyama hari umwanda ugararira amaso, nkaho ibisigazwa byazo byari bikiri aho zacururijwe.
Nubwo bitamworoheye kugira abaturage yasanze muri rino soko bavugane kuri iyi myitwarire ishobora guteza (…)
Irambona David ufite ubumuga bwo kutabona, uri mu kigero cy’imyaka , utuye mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, akora akazi ko kubitsa, kubikuza amafaranga no kugurisha unite akoresheje telephone yifashije ibigo by’itumanaho bya Airtel na MTN.
David uvuga ko aka kazi yagatangiye muri 2017, Umunyamakuru wa Mama urwagasabo amusanze arimo gutanga izo serivisi ku muhanda wa kaburimbo imbere y’ikigo nderabuzima cya Nyamasheke mu kazu ka MTN.
Biragoye kumva uburyo (…)
Mu gihe bamwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda bagihangayikishijwe n’ubushomeri, hari abandi bafashe iya mbere mu kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi n’ubworozi. Urugero ni urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza, rwibumbiye mu itsinda rya Power of Youth in Agriculture Modernization (PYAM), rwahisemo gukora ubuhinzi bw’akarima k’igikoni kimukanwa, aho bahinga imboga n’imbuto mu macupa n’ibiti, bakoresheje ubuhanga bwo kuhira ku buso buto. Mu gihe kitageze ku mwaka, bamaze kubona inyungu irenga (…)
Nk’igihugu kidakora ku nyanja, u Rwanda rwifashisha ubuhahirane mpuzamahanga kugira ngo rubashe gutunga abaturage barwo mu ngeri zitandukanye. Abatwara amakamyo yambukiranya umupaka ni bamwe mu bagira uruhare muri ibyo bikorwa byunganira cyane imibereho y’Abanyarwanda, nyamara hari abatazi agaciro k’uwo murimo, dore ko iyo uganiriye na bo bagutura agahinda akenshi baterwa n’abakoresha babo. Barifuza ko Leta ibafasha gucyemurirwa ibibazo, dore ko bafite gihamya ko bayitabaje kenshi ariko (…)
Hari bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko Akarere ka Rubavu kamaze amezi 4 katabaha amafaranga y’ubukode, bemerewe nyuma yuko basenyewe n’ibiza leta ikabemerera kujya ibakodeshereza mu gihe itari yabatuza.
Bagaraza ko kuba akarere karatinze kubaha aya mafaranga y’ubukode byatangiye kubagiraho ingaruka, ku buryo hari n’abenda gusohorwa mu mazu bakodesha, nyuma yaho bakomeje gusiragizwa n’Akarere ka Rubavu bakabwirwa ko bagiye (…)
Abanyamuryango ba Koperative KAIDU, ikorera mu Murenge wa Busasamana, mu karere ka Rubavu bavuga ko bamanywe na rwiyemezamirimo, watsindiye isoko ryo kubagurisha imashini bemerewe na Perezida Paul Kagame yo kumisha ibitunguru ahubwo akabazanira ibitogosa bigashya.
Nkuko bivugwa n’abanyamuryango ba Koperative KAIDU, kompanyi yitwa Green Utility for Africa Group Company ltd , ihagarariwe na Uwamugiramfura René, yatsindiye kugurisha iyi Koperative ya KAIDU ibikoresho birimo imishini yumisha (…)
Abahinzi b’ibitunguru bo mu Karere ka Rubavu, barataka igihombo gikomeye gituruka ku kubura isoko ry’ibitunguru bahinze ariko bakabura amasoko yabyo, ku buryo igiciro cyabyo cyahanantutse mu buryo bukomeye, kiva bihumbi 140 kigeze ku bihumbi 6 ku mufuka.
Bavuga ko kubera haba hari abagujije amafaranga mu ma banki hanyuma bahomba bakabura ubwishyu biturutse ku gihombo nk’iki hari abashobora kwiyambura ubuzima nkuko byagiye bigenda mbere, cyangwa haba n’abashobora guhunga.
Aba bahinzi (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.
























