Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze (JADF) MUGABUKOMEYE Benjamin, yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye inshuro eshatu, muri uyu mwaka aho yageze kuri Miliyari zirenga 32 mu bikorwa by’iterambere. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga (Opening Day) ku nsanganyamatsiko igira igira iti”Duhurize hamwe imbaraga zose zishyira umuturage ku Isonga we muzi w’iterambere rirambye”.
Yagize Ati”Uyu n’umwanya mwiza wo kugaragariza (…)
Abagize Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR) bavuga ko bari kuvugana na Leta ku buryo abanyeshuri bajya kwiga muri Kaminuza bajya bahabwa inguzanyo yo gutuma bazajya bayihabwa bari kwiga ibaruramari ry’Umwuga bityo bigakemura ibibazo bimwe na bimwe bigenda bigaraga mu ibaruramari mu Rwanda.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023 mu Karere ka Rusizi.
Umuyobozi wa ICPAR, Amin Miramago yavuze ko mu rwego rwo kuziba icyuho (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu baribaza impamvu Uruganda rwari rwubakiye kuzakora ifiriti y’ibirayi ‘Nyabihu Potato Company’ rwarabahombeye mu mashyi no mu mudiho.
Ni uruganda rugiye kumara imyaka irindwi rudakora kandi rwaratwaye amafaranga atari make, arinaho bahera bavuga ko barubona nka baringa.
Rwubakiye gutunganya ibirayi birimo ifiriti n’ibicuruzwa ari bibisi rwubatswe mu mwaka wa 2016, muri gahunda ya ‘Inganda iwacu’ yo guteza (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abakorera imirimo itandukanye mu gakiriro ka kijyambere ka Rulindo, kubatse mu murenge wa Base barataka kutagira umuriro w’amashanyarazi uhagije ndetse bamwe bashobora kwigendera.
Aba baturage babitangairije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga muri ahari aka gakiriro, basaba ubuyobozi kugira icyo bwakora kugira ngo bakomeze gukora imyuga neza, ntankomyi.
Umwe mu bahakorera yagize ati: "Njye nkora umwuga wo gusudira hano mu gakiriro ariko (…)
Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bajya muri Uganda banyuze ku mupaka wa Cyanika w’akarere ka Burera baravuga ko bakomeje guhohoterwa biturutse ku masaha make bahabwa yo kuba batakiri mu nzira bakisanga bakererewe kandi atari bo babigiramo uruhare.
Bavuga ko gutinda kugera ku mupaka wa Cyanika biterwa n’imodoka zabatinza mu nzira bagera kuri bariyeri (Cheking point) bagafungwa ndetse bakamburwa n’ibicuruzwa kandi ngo bafite ibyangombwa byuzuye.
Aba bacuruzi babitangarije (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko umusaruro ukomoka mu Bubukerarugendo ukomeje kwiyongera kubera mu mezi atandatu ashyize muri uyu mwaka wa 2023 ubukerarugendo bwinjije miliyoni $247, nukuvuga ko ari asaga miliyari 290 Frw.
Ni mu gihe u Rwanda, Inshuti z’u Rwanda abanyacyubahiro batandukanye bitegura kwifatanya n’u Rwanda mu kwita izina ku nshuro ya 19 abana 23 bavutse, umuhango uteganyijwe tariki ya 1 Nzeri 2023 aho bisanzwe ubera mu (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Uruganda Inyange industry ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro rwamuritse ku mugaragaro uburyo bushya bwo gutunganya amata hifashishijwe ikoranabuhanga ryo kuyateka ku kigero cyo hejuru agahita anakinjeshwa, uburyo bwiswe ULTRA HEAT TREATED ( UHT) bukaba bwongereye icyizere abanywa amata yarwo cyo gutuma amara igihe kigeza ku mezi 9 atarangirika agifite umwimerere wayo.
Ni ikoranabuhanga rya UHT ryamuritswe na Inyange industry ku bufatanye na Tetra (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ubwo hatangizwaga Imurikabikorwa ry’umunsi umwe "Open Day" ku bikorera mu karere ka Kicukiro, abafite ibikorwa bitandukanye muri ako karere basabwe kongera umurego mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Ni ubutumwa basabwe n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Mpabwanamaguru Merard, mu imurikabikorwa ryo kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ryateguwe n’abagize JADF ya Kicukiro aho bamenyekanishije ibyagezweho. (…)
Uurubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rwahawe amahugurwa y’uko bakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.
Ni amahugurwa yo gukoresha imashini zitandukanye mu buhinzi mu buryo bwo kwiteza imbere, bakava ku mirimo ivunanye idahemberwa nko guhura imyaka hakoreshejwe inkoni, kugosora hakoreshjwe inkoko n’ibindi.
Uyu mushinga uzafasha abahinzi kubona imashini zihinga, izisarura, izumisha ndetse n’izuhira bitewe n’imiterere y’akarere ka Kayonza gakunda kugira izuba ryinshi rituma rimwe na rimwe (…)
Rwiyemezamirimo akaba n’Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, SINA Gerard, nyuma yo kumenyekana mu bucuruzi bw’ibyo kunywa bitandukanye n’ibyo kurya binyuze mu kongerera agaciro umusaruro w’Ubuhinzi n’ubworozi yamaze guhabwa n’Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu ya Doctorat.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare, 2023 ukaba warabereye kuri Kiliziya ya st Gerard yubatswe na Dr. SINA Gerard ikaba iherereye mu Karere ka Rulindo.
Umuhango witabiriwe n’Abanyacyubahiro (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo bahabwaga impamyabumenyi zabo ku nshuro ya 11 abanyeshuri 62 barangije umwaka ushize wa 2022 mu mashami 11 basabwe kumenya Imana bakirinda ibigare bikomeje kurangaza urubyiruko ku mbugankoranyambaga (Social media) ahubwo bakimakaza indangagaciro nziza zikwiye umunyarwanda. Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023 mu ishuri rya Sonrise riherereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve aho abarangije mu mwaka ushyize bari baje (…)
Havumbuwe inyubako ikorerwamo iPhones z’inyiganano
31 October 2022
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















