Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Uganda: Abafite virusi itera SIDA baratabaza

Friday 29 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abantu bafite virusi itera SIDA mu gihugu cya Uganda, baratabaza kubwo kubura imiti isanzwe ibafasha mu kugabanya imbaraga z’iyo virusi mu mubiri, ni nyuma y’amezi 6 batabona imiti by’umwihariko ku bari mu kiciro cya 3.

Ku munsi w’ejo, imiryango ya PLHIV n’imiryango itegamiye kuri Leta (CSO), ikorana n’abanduye virusi itera SIDA, bateye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ubuzima i Kampala basaba ibisobanuro ku bubiko bavuga ko bwatangiye mu Gushyingo umwaka ushize.

Ubuhamya n’ubusobanuro bihuriweho na CSOs na PLHIV bavuze ko ubwiyongere buhari bw’ibura ry’imiti byateje ikibazo harimo n’impfu mu barwayi bafite agakoko gatera Sida mu gihugu.

Amezi icyenda ashize, habayeho igenzura rigamije kureba ubuzirantenge n’uburyo imiti iboneka bwakorewe ku bantu babana na virusi itera Sida, bwakozwe na PLHIV ndetse n’indi miryango yagizweho ingaruka.

Bagaragaje ko hari ibura ry’ibikoresho ndetse nk’imiti, byo kuvura ubwo burwayi mu gihugu hose cyane cyane abahabwa imiti y’icyiciro cya gatatu nka "raltegravir na darunavir" nk’uko bisobanurwa niyo nyandiko mvugo.

Ubuvuzi bw’icyikiro cya gatatu bugenewe abarwayi PLHIV bari guhabwa imiti iri mu cyiciro cyambere n’icya kabiri.

Ibi byiciro by’abarwayi usanga bafite abasirikare b’umubiri bafite intege nke, mu kurwanya indwara ndetse ko baba bafite amahirwe menshi yo kuremba ndetse no gupfa nkuko bitangazwa n’abaganga.

Uyu munsi sosiyete sivile cyangwa se CSOs, bakomeje basobanura ko batekereje igisubizo cyihuse ku ndwara ihonyora ubuzima bwa muntu ya SIDA nk’miti igabanya ubukana ya ARV mu gihugu..

Ms Salome Atim, uhagarariye PLHIV mu gihugu ndetse akaba umuhuzabikorwa muri Global fund yavuze ko hari abasaga 2500 bahabwa imiti y’ikicyiro cya gatatu.

Yagize ati: “Nka kominote y’abarwayi ya PLHIV, dutewe impungenge n’ububiko bw’imiti turimo kubona nk’abantu. Turimo kuganira na minisiteri yubuzima kuri iki kibazo binyuze kuri email gusa ntagisubizo turimo guhabwa ariko twahisemo kwegera minisiteri imbonankubona kugira ngo duhabwe ibisobanura birambuye.”

Mr Moses Nsubuga umukozi muri PLHIV yavuze ati “ Hari abarwayi basubijwe ku miti y’ikiciro cya kabiri kandi yari yaraniniwe kubavura imyaka myinshi ishize.

Minisiteri yubuzima nta murongo ifite ufasha abaganga kugira icyo bakora mugihe bahuye n’ikibazo nk’iki".

Nkuko byavuzwe na CSOs, ibura ry’imiti y’ikiciro cya gatatu bizabangamira imihigo na gahunda ya leta yo kugabanya ubwandu hagati yumwana na nyina nk’ikibazo cyugarije igihugu nk’uko biteganyijwe kugerwaho bitarenze 2030.

Ku biro bya minisiteri y’ubuzima, itsinda ry’abarwayi ryahahuriye n’umuyobozi wungirije abizeza ko agiye kubavuganira ndetse akabwira akababaro kabo ku bayobozi bakuru.

Mukiganiro yagiranye na daily monitor ejo hashize, umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuzima muri minisiteri y’ubuzima, Dr. Henry Mwebesa yavuze ko "Hari imiti mike y’ikiciro cya gatatu mu gihugu ndetse n’ububiko bw’imiti buhuriweho hamwe n’ubwa leta, bashoje gutanga imiti icyumweru gishize"

"Iyi miti igenewe abarwayi 900-1000. IPs abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza iyi miti mu bice bitandukanye nayo yarashize".

Ms Joan Kilande umukozi wa coalition for Health Promotion and Social Development, itsinda rishinzwe guteza imbere ubuzima we avuga ko imiti itangwa na NMS (Nations medical stock) iba ifite igihe gito cyo guta ubuziranenge kugeza kuwa 31 Nakanga

Dr. Mwebesa yemeye ko habayeho icyo kibazo ku miti yikiciro cya gatatu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru