Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yahagaritswe by’agateganyo

Monday 20 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Muhire Henry Brulart, wari ugiye kumara amezi atandatu ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaze guhagarikwa kuri izi nshingano kubera ibijyanye n’umutungo.

Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu (FERWAFA) ryatangaje ko Muhire Henry yahagaritswe ku nshingano ze nyamara bikaba byayari bimaze iminsi bivugwa n’abantu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Mu itangazo banyujije kuri Tweet ryasohowe na Ferwafa rigira riti"
Today, 20th June 2022, FERWAFA has suspended Mr. Muhire Henri Brulart from his duties as General Secretary due to issues of accountability falling under the scope of his work."

Mrs.Delphine Uwanyiligira, the Legal commissioner will assume office on interim basis. Rwanda FA (@FERWAFA) June 20, 2022

Biravugwa ko Muhire yahagaritswe bitewe n’amakosa atandukanye yakoze kuva yagera mu ishyirahamwe rya FERWAFA, harimo gusinyana amasezerano n’uruganda rwa MASITA, yo kwambika amakipe y’Igihugu kandi atabifitiye ububasha.

Mu bindi harimo ikibazo cy’ikipe ya Rwamagana City FC yari yasezerewe mu mikino ya ¼ cy’icyiciro cya Kabiri, ariko ikaza kugaragaza ko yarenganyijwe na FERWAFA ku kirego cyari cyatanzwe na AS Muhanga, na cyo kiri mu byatumye Muhire agarukwaho cyane muri iyi minsi bigakwekwa ko harimo amanyanga.

Kuri ubu uwasigarnaye izi nshingano ni Madamu Delphine Uwanyiligira usanzwe ari Komiseri ushininzwe Amategeko muri Ferwafa.

Akaba yari yahawe ishingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa tariki ya 6 Mutarama 2022 nyuma yo gutsinda ikizamini yahuriyemo n’abandi bantu batanu bari bahanganye akabatsinda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru