Nyuma yuko Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire ya Hertier Nzinga Luvumbu wagaragaye mu bikorwa bya Politiki Kandi ari umukinnyi, Impuzamashyirahamwe ya Siporo mu Rwanda FERWAFA yahagaritse uyu mukinnyi Igihe kirenze icyo yari asigaje muri iyi kipe.
Ni icyemezo FERWAFA ifashe nyuma y’igitutu kitoroshye cy’Abanyarwanda banze imyitwarire ya Luvumbu bamwe bakundiraga gutsindira Rayon Sports ibitego byiza.
Ku munsi w’ejo, tariki ya 12 nibwo Umuryango wa Rayon Sports nawo washyizweho igitutu n’abanyarwanda batandukanye barimo n’umushoramari muri Siporo nyarwanda, akaba na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, wavuze ko rayon Sports ikwiye kwitandukanya n’umukinnyi wayo byihuse ku migirire yamugaragayeho ubwo yari amaze gutsinda igitego cya Kabiri Rayon Sports yatsinze Police fc kuri stade yitiriwe Pele.
Nyuma y’ibyo byose hakurkiye amakuru atandukanye ko Hertier yaba yirukanywe ariko byiza kunyomozwa na bamwe ndetse bamwe bavugaga ko Luvumbu yaba yahawe amasaha 24 akava ku butaka bw’u Rwanda akajya iwabo muri Congo gukomeza ibikorwa bya Politiki yari agaragaje ko bimuri ku mutima.
FERWAFA nayo ntiyarebereye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yasohoye icyemezo cy’akanama ka discipline, kahagaritse Luvumbu amezi 6 afakina muri champion y’u Rwanda.
Ni icyemezo abasesengura ibya Siporo mu Rwanda bavuga ko kimwirukanishije muri Rayon Sports kuko Luvumbu yari asigaje amezi 5 akarangiza amasezerano afitanye na Rayon Sports.
Bamwe ntibatinye kugaragaza ko Luvumbu adatewe ipfunwe cyangwa ngo aterwe ubwoba n’ibyo yakozwe kuko kuva yabona uko abanyarwanda babyakiriye atigeze agaragara Aho ari ho hose yivuza cyangwa asobanura impamvu yatumye akora ibyo yakozwe, batangirwa kubifata nk’umuganbi yari amaranye Igihe, cyane ko na mbere hari uko bamuzi mu bikorwa bishinja u Rwanda gukora Jenoside muri Congo ari nabyo yerekanaga muri geste yakoreye mu kibuga ubwo yari amaze gutsinda igitego Police fc