Uwari Mayor w’akarere ka Huye Muzuka Eugene na Mutwarasibo Cyprien wari umwungirije ushinzwe ubukungu ndetse na Niwemugeni Christine wari ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage batakarijwe icyizere na Njyanama bakurwa kuri iyi myanya.
Perezida wa Njyanama y’akarere ka Huye Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze Yabwiye Makuruki.rw ko Nyobozi y’aka karere yabatakarije icyizere kuko itarabashije gushyira mu bikorwa inama yagirwaga na Njyanama.
Yakomeje avuga ko bagiye kujyana imyanzuro mu ntara Guverineri akaba ariwe uzatangaza ikigomba gukorwa ariko akarere ntigakomeze kubera aho nta muyobozi.
Iyi Komite yeguye nyuma y’umunsi umwe Nyobozi y’akarere ka Nyagatare keguye bikaba bibaye nk’ibidasanzwe kuko mu kwezi kumwe gusa uturere twa Gicumbi, Huye, Rusizi, Bugesera, Nyagatare na Nyabihu twabuze abari abayobozi batwo.
Utu turere twakurikiye utwa Rubavu na Rubavu natwo abayobozi batwo bari beguye ibi birigufatwa nk’inkundura y’iyegura ry’abayobozi b’uturere.

















