Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Amadini n’imiryango bigize Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda, CPR, basabye abakora mu bitaro byabo n’ibigo nderabuzima kwirinda gufasha umuntu ushaka gukuramo inda ku bushake.
Bavuga ko nubwo abaganga bafite inshigano zo gutabara ubuzima, hatagomba gukorerwa ’icyaha’ cyo gukuramo inda.
Ni imyanzuro yavuye mu Nama yateraniyemo abavugizi b’amatorero n’imiryango ya gikirisitu ibarizwa muri CPR tariki ya 7-9 Gashyantare 2023 ihuriyemo abagera kuri 26.
Abaprotestanti basabye abakiristo bose gukomera ku ihame ryo guha agaciro no kurengera ubuzima bw’umwana kuva agisamwa, bakazirikana ko ubuzima bwe "mu nda y’umubyeyi ari ntavogerwa kandi ko ari ishusho y’Imana."
Bakomeza bati "Turasaba abakora mu Bitaro no mu Bigo nderabuzima by’amatorero y’Abaporotesitanti bagize CPR ko bafite inshingano zo gukora ibishoboka byose bigamije gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, ku buryo uwabubura wese muri uwo mwanya bitaba aribyo byari bigambiriwe, ahubwo ari ugutabara ubuzima.”
"Turamenyesha abakora mu Bitaro no mu Bigo Nderabuzima by’Amatorero y’Abaporotesitanti bagize CPR, ko turemera ko hakorerwa icyaha cyo gukuramo inda ku bushake."
Bavuze ko umuntu wese ukuyemo inda ku bushake kimwe n’umufashije kuyikuramo, “bombi baba baciye ku itegeko ry’Imana ribuza kwica, kandi ko amaherezo bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’ababikoze kuko bahora bicira urubanza rwo kuvutsa umuntu ubuzima.”
Basaba ahubwo abashumba bayoboye amatorero kugira uruhare mu kwigisha no gufasha abakirisitu kwirida icyaha cyo gukuramo inda.