Mu masaha y’ikigitondo cya tariki ya 10 Ugushyingo umutekano wakajijwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ahagiye kuburanishirizwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya CG (Rt) Emmanuel Gasana.
Ubushinjacyaha bumurega gukoresha ububasha yahawe n’amategeko mu nyungu ze ‘bwite’ mu gihe yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yakuwe kuri uwo mwanya kugira ngo abashe gukurikiranwa.
Umunyamakuru wacu wageze ku Ngoro y’urwo Rukiko i Nyagatare yasanze CG (Rtdd) Gasana yageze aho aburanira hakiri kare cyane kuko haburaga byibura amasaha abiri ngo iburanisha nyirizina ritangire.
Inzeo z’umutekano za Polisi zakajije umutekano ku modoka zamuherekeje ari nako akarere nako kabizifashijemo ku rundi ruhande.
Hari amabwiriza akomeye yatanzwe na Perezida w’urukiko asinywa n’umwanditsi Mukuru ku bitabira uru rubanza harimo ko nta mafoto cyangwa amashusho byemewe gufatwa n’umuntu utabifitiye uburenganzira.

Nta munyamakuru n’umwe wigeze amufotora agera ku rukiko, nta n’uwigeze amubona asohoka mu modoka ya RIB.
Ikindi ni uko hari ibice bimwe by’urukiko umuntu atari yemerewe kugeramo.
Abanyamakuru bemerewe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha nta gikoresho na kimwe cy’ikoranabuhanga bafite, yaba telefoni, mudasobwa cyangwa se camera.
Bidatinze nibwo Gasana yinjiye yambaye ikote n’ipantalo by’umukara.
Hejuru y’ibi hiyongeraho ko usibye abanyamakuru bari bahari, abandi bari abo mu muryango we.