Monday . 5 January 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 18 December 2025 » AFCON 2025 yahumuye dore bimwe mu byo wamenya kuri iri rushanwa, n’igihugu gihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe – read more
  • 18 December 2025 » Minisitiri w’Intebe wa Qatar avuga ko kutubahiriza amategeko yo guhagarika imirwano kwa Isiraheli bibangamira izindi nzira y’amahoro ya Gaza – read more
  • 17 December 2025 » Hatangiye gushyingurwa abiciwe mu gitero cyabereye i Bondi muri Australia – read more
  • 17 December 2025 » Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wagenje gacye icyemezo cyo guhagarika imodoka zikoresha lisansi na mazutu mu 2035 – read more
  • 17 December 2025 » Ubuyobozi bwa Trump bwongereye ibihano by’ingendo muri Amerika ku bindi bihugu bitanu – read more

Nyagatare: Gitifu ntiyaguha serivisi ntakantu umuhaye niko hano tubayeho

Thursday 16 October 2025
    Yasomwe na

Abaturage batuye mu kagari ka Kabungo mu murenge wa Kiyombe bavuga ko bahangayikishijwe n’umunyamabanga nshingabikorwa w’aka kagari ubaka amafaranga kugira ngo bahabwe serivisi bemerewe, aho ayo mafaranga bakwa yitwa ko ari aya Ejo heza nyamara ntibahabwe ubutumwa bugufi bubabwira ko bamaze kwizigamira.

Ni abaturage batuye mu kagari ka Kabungo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bazengerejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ubasaba amafaranga ya Ejo heza ngo abone kubaha serivisi baba baje gushaka bamara kuyatanga bagategereza ubutumwa bugufi bahabwa bagaheba.

Uwitwa Muhawenimana mu magambo yagize ati’’reba ejo bundi twagombaga guhabwa amashiga ariko kugira ngo gitifu ayaguhe yakubwiraga ko ubanza gutanga amafaranga ayita ngo ni Ejo heza twarayamuhaye kandi ntabwo twigeze tubona mesaje’’.

Naho uwitwa Kamana Jean yagize ati’’nge ubikubwira sindimo kukubeshya hano guhabwa serivisI bisaba gutanga akantu niko bimeze bitari ibyo ntacyo ubuyobozi bugufasha’’.

Uyu muyobozi ushinjwa n’aba baturage yirinze kugira icyo avuga maze abwira itangazamakuru ko umurenge byose ubizi ko bityo atabibazwa. Yagize ati’’amakuru yose y’ibyo nkora afitwe n’umurenge ubwo rero ndumva mwabaza ubuyobozi bw’umurenge’’.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko bitemewe ko amafaranga umuturage yizigamira ahabwa umuyobozi bityo ko bagiye kubikurikirana bigakemuka.

Mu magambo ye yagize ati’’ntabwo umuturage agomba gutanga amafaranga ya Ejo heza ngo ayahe umuyobozi gusa ndaza gukurikirana ndebe’’.

Ni kenshi abaturage banenga serivisi bahabwa n’ubuyobozi bw’ibanze cyane cyane mu tugari ndetse n’imirenge aho usanga umuturage akubiranywa n’abayobozi ahanini bitewe no kudasobanukirwa.

HAKIZIMANA Fisto.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru