Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera, Mu Murenge wa Rugarama barasaba ubuyobozi kwita ku bukarabiro bwo kunoza isuku bwahindutse ikimoteri.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo TV ubwo yageraga ku isoko rya Rugarama ahubatse ubu bukarabiro asanga busigaye bujugunywaho imyanda.
Umwe mu baturage witwa Niyomwungeri yagize ati: "Ubu bukarabiro bwahindutse nk’ingarani, basigaye babwihagarika impande, twasaba ubuyobozi ko bwashyiramo imbaraga bakabwitaho bukagira isuku"
Undi muturage yagize ati: "Nabonye icyorezo cya Covid-19 gicogoye ntibongera kwita ku bukarabiro, baterera iyo; abantu basigaye bajya kwihagarika hariya inyuma y’ubukarabiro ugasanga ari ikibazo gikomeye, isuku yari ikwiye kuba umuco uranga abantu igihe cyose."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge was Rugarama, Bwana Egide Ndayisaba yavuze ko barimo kuganira n’abikorera bibimbiye muri PSF kugira ngo bazafatanye mu gusana ubu bukarabiro.
Ati: "Kubera ko amazi atahagera byatumye ubu bukarabiro bwangirika ariko turimo kuganira n’abikorera (PSF) kugira ngo turebe ko twabusana bukomgera gukora, kandi turashishikariza abaturage bacu kugira umuco wo kwita ku isuku ahantu hose."
Ubu bukarabiro bwa Rugarama bwashyizweho na Minisiteri y’ubuzima (RBC) ubwo mu Rwanda no Ku Isi hose hari hadutse icyorezo cya Covid-19 hashyirwaho amabwiriza yo gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya, gusa icyorezo kimaze gucisha make hirya no hino ubukarabiro bwinshi ntibwongeye kwitabwaho usanga bwaragiye bwangirika.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje