Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yisanze mu Itsinda rya L, aho iri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Sénégal ifite igikombe cy’Afurika giheruka.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2022 hakozwe tombola y’uburyo amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Cote D’Ivoire aho Amavubi’ ari mu itsinda rimwe na Senegal , Bénin, na Mozambique.
U Rwanda kuba rwisanze mu itsinda rya 12 benshi bavuga ko ari itsinda rikomeye dore ko iyi Kipe ya Senegal yagaragaje ko ikomeye cyane nyuma yo kwegukana igikombe cy’Afurika giheruka.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuri ubu yamaze kubona Umutoza mushya ndetse n’umwungiriza we bombi komoka mu gihugu cya Espagne, Carlos Alós Ferrer na Jacint Magriña Clemente.

Biteganyijwe ko muri buri tsinda hazagenda hazamuka amakipe 2 ya mbere uretse mu Itsinda H ririmo Igihugu cya Côte d’Ivoire aho hazazamuka ikipe imwe izaba iri imbere udashyizemo iki gihugu kizaba cyakiriye Irushanwa .
Nubwo ibihugu birimo Zimbabwe na Kenya byamaze guhagarikwa na FIFA, byashyizwe muri tombola ariko aya marushanwa naba bikiri mu bihano ibyumweru 2 mbere y’uko imikino itangira muri Kamena, bizakurwa mu matsinda birimo nkuko amategeko abiteganya
Abanyarwanda banyotewe no kongera kubona ikipe y’igihugu Amavubi ihatana n’ibihugu bikomeye , cyane ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 5 rutitwara neza mu mupira w’Amaguru muri Afurika.
