Ubusanzwe inganda zigomba kwishakira ibikoresho by’ibanze zikoramo ibikoresho byazo bya nyuma zishyira ku isoko bigakundwa, bikagurwa n’abaturage. Mu Rwanda siko bimeze iyo bigeze ku nganda zitunganya umwanda w’ibituruka mu ngo z’abaturage zijya kubibyazamo umusaruro, (recycling).
Umuturage wese utuye cyangwa ukora ubuvuruzi ku butaka bw’u Rwanda asabwa kwishyura igiciro cy’amafaranga runaka, akenshi atari na make, yo guha kompanyi zitwara imyanda ziyijyana ahateganyijwe n’akarere cyangwa Umujyi wa Kigali gukusanyirizwa imyanda ibora n’itabora iva mu ngo no mu byakoreshejwe.
Umuturage cyangwa umucuruzi utishyuye ayo mahooro y’isuku ashobora kwisanga yafatiwe ingamba zirimo no gufungirwa ubucuruzi cyangwa ibindi biteganywa ku rugo rutishyuye ayo mafaranga yemejwe aho atuye.
Izo kompanyi zitwara imyanda akenshi ni nazo nganda zitunganya zikanabyaza umusaruro imyanda zakuye mu ngo no mu nzu z’ubuzuruzi n’izindi nyubako zikorerwamo ibindi nk’insengero, imiryango itari iya leta cyangwa iya leta. Ku ruhande rumwe ziba zishyuwe kuza gutwara ibikoresho remezo (Matières Premier) zikeneye zikanahindukira ibikoresho zikuyemo bikaza ku isoko biri ku biciro bisa n’ibimenyerewe kwitwa ko bakorewe mu Rwanda, Made in Rwanda, bizwiho guhenda ugereranyije n’ibyo mu cyiciri kimwe byatumijwe hanze.
- Urugero, imyanda imwe n’imwe iva mu ngo, cyane nk’ibora ituruka ku biribwa cyangwa ibimera bijyanwa mu bimoteri biri ahantu hatandukanye izo nganda zikabibyazamo umusaruro urimo nk’ifumbire, amakara n’ibindi bishoboka gukorwamo. Imyanda itabora irimo nk’amacupa ya plastic n’ibyuma nayo ijyanwa mu nganda bikanagurwamo ibindi bikoresho bihindukira bukagaruka ku isoko iri ku biciro byibazwaho.
- Izo kompanyi zose amasezerano ziba zifitanye n’uturere cyangwa Umujyi wa Kigali nta ngingo irimo irengera umuturage uzatanga uwo mwanda, uhindukira ukaba ibikoresho by’ibanze kuri izo nganda. Mu gukora ayo masezerano izo kompanyi zigenda mu ikote ry’abagiraneza ndetse bitanga bagakiza abaturage umwanda rubanda n’igihugu muri rusange. Mu gusinya amasezerano hagati y’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage n’izo kompanyi nta n’umwe uba uhagarariye abaturage ari nabo baba bazasabwa kwishyura ayo mahooro yemejwe na Njyanama. Nkivuga izo Njyanama, mu nshingano zazo harimo kurengera umuturage mu bigiye kumugezwaho cyangwa ibyo abaturage bifuza gukorerwa.
Akenshi inganda zitunganya ibikorerwa hano mu Rwanda iyo uzibajije impamvu ibiciro by’ibicuruzwa byabo bihenze ingingo zihutira kukubwira ibitera ni igiciro baranguriyeho ibikoresho by’ibanze bikoresha mu nganda. Ingano y’icyo giciro akenshi ikunze kuruta iy’umusoro ku nyungu (VAT) wa 18% umucuruzi asabwa gutanga avuye ku giciro cyaciwe umuguzi wa nyuma.
Ku nganda zitunganya zikanabyaza umusaruro imyanda zakuye mu ngo z’abaturage zo zisa naho iyi ngingo zayisonewe kuko mu giciro cy’ibyo batakaje mu kugera ku gicuruzwa cya nyuma hatabariyemo icyo kubona ibikoresho by’ibanze kuko umuturage aba yazishyuye amafaranga yo kuza kubitwara ndetse akanishyura abakozi, gukoresha imodoka yagize ikibazo iza kubitwara n’ibindi byose bisabwa kugira ngo kompanyi yemere kwicara no gusinyana amasezerano n’urwego rwa leta ikanahindukira ikamanhka ikanayasinyana n’umuturage ufite uwo mwanda (ibishingwe) mu ngo.
Nsoza igitekerezo cyanjye ariko nanibaza uwashyizeho iryo hame, nigeze kwegera umwe mu mitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda, ufite aho uhuriye n’ibidukikje, numva uteganya ko igihe wageze ku butegetsi iyi mikorere izasubirwamo, umuturage akajya yishyurwa aho kwishyura inganda ngo zijye kwibyariza umusaruro imari ye nizirangiza zinamugurishe nk’abandi bose ku gicuruzwa kivuye mu maboko ye.
Mu gihe imikorere nk’iyi yasubirwamo hagasuzumwa n’uruhare rw’umuturage mu iterambere ry’inganda zibyaza umusaruro ibikomoka ku gutunganya imyanda yo mu ngo, abaturage barushaho gushishikarira kwita ku gutandukanya imyanda ibora n’itabora iva mu ngo zabo cyangwa mu bucuruzi bwabo byarangiza nabo bikabaviramo inyungu, aho kwishyura ngo bagutwarire umwanda ukishyurwa ngo inganda zibone ibikoresho by’ibanze.