Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Lt Gen de Police Ndirakobuca yasezerewe mu gipolisi

Tuesday 20 May 2025
    Yasomwe na

Tariki ya 9 Gicurasi 2025, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’igihugu, yashyize umukono ku cyemezo gisezerera burundu Lieutenant Général de Police Gervais Ndirakobuca muri Polisi y’u Burundi.

Muri iryo teka, hanasezerewe Général Major de Police Générose Ngendanganya, wari uyoboye Komisiyo ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’inini, ikorera muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu.


Ndirakobuca asanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi.


Gervais Ndirakobuca, w’imyaka 55, azwi nk’umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe witwaje intwaro wa CNDD-FDD warwanye intambara yahanganishije amoko mu Burundi hagati ya 1993 na 2005.

Nyuma y’amasezerano y’amahoro ya Arusha, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yajyaga ku butegetsi, Ndirakobuca—wari uzwi ku izina rya “Ndakugarika”—yinjiye muri Polisi y’igihugu hamwe n’abandi bafatanyije urugamba.

Mu myaka yakurikiyeho, yagiriye mu myanya itandukanye ikomeye mu nzego z’umutekano zirimo kuba Umujyanama mu biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Umuyobozi wungirije ndetse n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (SNR), ndetse aba n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu.

Ndirakobuca yanagize uruhare ruvugwa mu bikorwa byo guhangana n’imyigaragambyo yo mu 2015, yari yamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, yari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, aho yaje gusimburwa mu nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe umwanya yakomejeho kugeza ubu.


Mu 2022 yagizwe minisitiri w’intebe asimbuye Alain Guillaume Bunyoni.


Izo nshingano zombi yazisimbuyemo Général de Police Alain Guillaume Bunyoni, uri mu maboko y’ubutabera akurikiranweho ibyaha birimo kugambanira igihugu.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru