Tariki ya 9 Gicurasi 2025, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’igihugu, yashyize umukono ku cyemezo gisezerera burundu Lieutenant Général de Police Gervais Ndirakobuca muri Polisi y’u Burundi.
Muri iryo teka, hanasezerewe Général Major de Police Générose Ngendanganya, wari uyoboye Komisiyo ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’inini, ikorera muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu.
Gervais Ndirakobuca, w’imyaka 55, azwi nk’umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe witwaje intwaro wa CNDD-FDD warwanye intambara yahanganishije amoko mu Burundi hagati ya 1993 na 2005.
Nyuma y’amasezerano y’amahoro ya Arusha, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yajyaga ku butegetsi, Ndirakobuca—wari uzwi ku izina rya “Ndakugarika”—yinjiye muri Polisi y’igihugu hamwe n’abandi bafatanyije urugamba.
Mu myaka yakurikiyeho, yagiriye mu myanya itandukanye ikomeye mu nzego z’umutekano zirimo kuba Umujyanama mu biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Umuyobozi wungirije ndetse n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (SNR), ndetse aba n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu.
Ndirakobuca yanagize uruhare ruvugwa mu bikorwa byo guhangana n’imyigaragambyo yo mu 2015, yari yamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.
Kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, yari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, aho yaje gusimburwa mu nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe umwanya yakomejeho kugeza ubu.
Izo nshingano zombi yazisimbuyemo Général de Police Alain Guillaume Bunyoni, uri mu maboko y’ubutabera akurikiranweho ibyaha birimo kugambanira igihugu.