Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Shingiro, mu karere ka Musanze by’umwihariko abo mu kagari ka Mudende baravuga ko bagikora urugendo rw’amasaha abiri bagiye ku kigo nderabuzima.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge aho bifuza ko byibuze bakubakirwa ivuriro ry’ibanze rizwi nka post de sante, rajya rifasha ababyeyi batwite kuko bamwe bisanga babyariye mu nzira.

Umwe muri aba baturage witwa Mukanoheli yagize ati: "Dukeneye ivuriro hafi kubera ko bitugora cyane kuva hano mudusanze muri Rwanda Rushya kugera ku bitaro, hari igihe umubyeyi afatwa n’inda bikaba ngombwa ko bamuheka mu ngobyi kandi mwabonye ko n’umuhanda atari mwiza, imbangukiragutabara kugera hano ni ikibazo, tubonye ivuriro hano hafi byadufasha."
Undi muturage yagize ati: "Ababyeyi benshi bahura n’akaga iyo bageze igihe cyo kubyara, ibaze gukora urugendo rw’amasaha atatu ugiye ku kigo nderabuzima cyubatse ku murenge, ubu abaturage ba hano muri Rwanda Rushya turi mu bwigunge, umwana ashobora no kurwara akaba yagupfiraho kubera ko nta buvuzi butwegereye; baduhaye ivuriro hano hafi byadufasha."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobald yavuze ko bagiye gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo barebe niba aba baturage bazabona byibuze post de sante muri aka gace.
Yagize ati: "Ngira ngo ni ibikorwa bigenda bikorwa gahorogahoro bitewe n’ubushobozi buhari, ariko abantu bazabasura bakamenya ikibazo gihari ku buryo n’ubushobozi bubonetse iyo poste de sante yahagera, umuntu yabanza akahasura kugira ngo amenye ikibazo gihari, urabizi ko tukiri bashya mu nshingano, imirenge yose ntiturayizenguruka ariko tuzahagera turebe ikibazo gihari."
Umurenge wa Shingiro ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Musanze, ukora kuri pariki y’ibirunga, ukaba ugizwe n’amakoro, abaturage baho batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Iyo urebye ibikorwa remezo usanga bikiri bike cyane, aho bifuza n’umuhanda mwiza ubahuza n’umurenge wa Gataraga kubera ko wuzuyeno ibibuye.
Ababyeyi bahekwa mu ngombyi n’ijoro iyo bafashwe n’inda, abaturage bavuga ko bitewe nuko baheka mu ngobyi kandi ari mu mwijima bagorwa cyane ndetse ngo n’umubyeyi iyo atabyariye mu nzira agera kwa muganga yanegekaye.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje