Monday . 2 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 November » Musanze: Perezida wa Sena yasabye kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kubura umutwe – read more
  • 28 November » Ihohoterwa rishingiye ku gutsina rigomba gucika kuri buri wese – read more
  • 28 November » Nyabihu: Baratabariza umwana ugiye kumara imyaka 10 atonyokera mu rugo – read more
  • 27 November » Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kwivuriza kuri mituweli – read more
  • 27 November » U Rwanda rwashimangiye kudatezuka ku ngamba z’ubwirinzi kuri DRCongo – read more

Musanze fc yerekanye abakinnyi 29 bazayifasha muri shampiyona

Friday 16 August 2024
    Yasomwe na


Ikipe ya Musanze fc ibarizwa mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru yerekanye abakinnyi 29 bazayifasha mu mwaka w’imikino 2024-25 ndetse bahize umuhigo bazahigura ngo ntibadahura n’imbogamizi.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024 muri Hotel yitwa Amikus yo mu karere ka Musanze.

Mu migabo n’imigambi y’umutoza wa Musanze fc Habimana Sosthene bakunze kwita Lumumba yavuze ko bashaka kuzatanga umusaruro mwiza uruta uwo babonye umwaka ushyize.

Yagize ati: Umwaka ushyize byarashobokaga ko twari gutwara igikombe ariko ntabwo twabigezeho , ndagira ngo mbabwire ko twese dufatanyije muri uyu mwaka tuzakora ibirushije ibyo twakoze umwaka ushyize, ndashimira Perezida wa Musanze fc ukomeza kutuba hafi buri munsi kandi twizeye ko n’uyu mwaka ariko bizagenda."

Perezida w’ikipe ya Musanze fc Bwana Tuyishimire Placide yavuze ko biteguye guhatana muri uyu mwaka ndetse yasabye abakinnyi kugira ikinyabupfura (Discipline) kuri buri muntu bakita ku nshingano zabo.

Yagize ati:"Ndasaba buri wese kuzarangwa n’ikinyabupfura (Discipline) nibyo byadufashije n’umwaka ushyize, uburangare nukubusiga inyuma tukamenya icyo tugiye gukora tukazarangwa n’imyitwarire myiza aho twageze umwaka ushyize nibyo byadufashije, Musanze fc imaze kuba ikipe nkuru , turasabwa kushyiramo imbaraga yaba abatoza , abakinnyi, ababategurira amafunguro...mu myaka icyenda ishyize kuva nagera muri Musanze fc aho twavuye haragaragara kandi harashimishije turasabwa kudasubira inyuma."

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Musanze Ndayambaje Michael

Yakomeje agira ati:"Buri wese agomba gukora ibintu ku gihe, uyu mwaka wa 2024-25 tuzawurangize neza dufite ishema, niturangiza neza abaterankunga baziyongera, n’umuterankunga mukuru aribo akarere bazabyishimira ,icyo mbasaba nugukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo tuzagere ku nstinzi binyuze mu bufatanye byose birashoboka."

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Musanze Bwana Ndayambaje Michael yashimiye iyi kipe ya Musanze fc uburyo ikomeje kubahesha ishema abasaba kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura.

Yagize ati:"Turabashimira kuko mukorana umurava akazi mushinzwe, shampiyona ishyize mwaduhesheje ishem nka Musanze byose birashoboka, turizera ko muzakora ibirenze ibyo mwakoze, ariko mugomba gushyira imbere ikinyabupfura, ibindi byo murabifite, ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gufasha ikipe kandi natwe uko ubushobozi buzagenda bwiyongera niko natwe tuzagenda tubongerera ingengo y’imari, mbifurije amahirwe masa."

Musanze fc muri uyu mwaka yongeyemo abakinnyi icyenda barimo babiri bazamuwe bavuye mu ikipe y’abakiri bato baje biyongera ku bakinnyi 20 iyi kipe yari isanganywe.

Abakinnyi 9 bongewe muri Musanze fc

.Mukengere Christian (Bugesera fc Rwandan
.Ndizeye Gad(Police fc - Rwandan)
.Konkor Bertrand ( Coastal Union- Cameron
.Hakizimana Abdulkarim( As Kigali- Rwandan)
.Buba Hydara (Gambia)
.Kamanzi Ashraf( Mukura victory, Rwandan)
.Adeshola Adeaga
.Rwigema Ghislain( Rwandan )
.Munyaneza Felicien (Rwandan)

Abakinnyi bazayobora bagenzi babo muri Musanze fc (ba Kapiteni

Ikipe ya Musanze fc umwaka ushyize yasoreje ku mwanya wa Gatatu n’amanota 53, ku cyumweru tariki ya 18 kanama 2024 bazaba berekeje Ingoma gukina umukino wa mbere ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2024-25 aho bazacakirana na Muhazi United, uyu mukino wagomba kubera kuri stade ubworoherane ariko bitewe n’ibindi bikorwa bijyanye na Expo amakipe yombi yumvikanye ko Musanze fc itangirira i Ngoma.

Staff technique ya Musanze igizwe n’abatoza, abaganga ndetse n’abashinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru