Nyuma yo gushyiraho inzego zihagarariye abandi ku rwego rw’imirenge ya Rugarama na Cyanika muri Burera, Abarwanashyaka ba (Green Party of Rwanda) ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikikije mu Rwanda, ryakomereje ibikorwa byaryo mu mirenge ya Kagogo na kinyababa mu karere Burera aho bibukijwe amahame y’ishyaka n’ibigomba kubaranga.
Perezida w’iri Shyaka Hon. Dr Frank Habineza yongeye kwibutsa abarwanashyaka amavu n’amavuko y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera (…)
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Mme Oda Gasinzigwa yatangaje ko abashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika bagomba kumenya ko ari umwanya ukomeye ku buryo abashakaga kuwuhatanira bagombaga kuba babizi mbere yo gutanga kandidatire.
Yabitangaje mu kiganiro kibanziriza ibikorwa byo kwiyamamaza cyahuje abayobozi bo muri NEC n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Kamena 2024 ku cyicaro cya NEC giherereye mu Kiyovu.
Mme Gasinzigwa yatangaje ko nta muntu ukwiye gutekereza ko (…)
Perezida Paul Kagame yavuze ku banyamakuru bamaze iminsi bihaye gutangaza amakuru bise ko atavugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, "Forbidden Stories", avuga ko umwanya abona babitayemo byakabaye hari ibindi bawukoreshamo.
Ni umwanya bamwe mu banyarwanda bari bategereje kumva icyo Umukuru w’igihugu azivugaho, cyane ko mu bavugwa muri izo nkuru z’uruharerekane bagaruka kuri we, ko atemerera itangazamakuru ryo mu Rwanda kwisanzura.
Izo nkuru zashyizwe mu mutaka w’ikiswe Forbidden Stories, (…)
Nyuma y’imyaka 13 u Rwanda rushyizeho Politiki y’Itangazamakuru ku butaka bw’u Rwanda, kuri ubu hamaze no gutunganywa indi ije kuyisimbura kubera ibyo abakora uwo mwuga n’abo bawuhuriramo byahafi basanze bikwiye guhabwa umurongo muri ryo.
Politi y’Itangazamakuru yo mu 2011 ntiyagiraga icyo ivuga ko itangazamakuru risigaye rigezweho ryifashisha ikoranabuhanga rizwi nk’imbugankoranyambaga (social media), aho bitakiri ngombwa ko amakuru atangazwa n’umunyamakuru w’umwuga ndetse n’igisobanuro (…)
Claudia Sheinbaum, abaye umugore wa mbere wicaye ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu ku mugabane w’America.
Ni intsinzi Shienbaum yabonye amaze gutsinda amatora yabaye kuri iki Cyumweru muri Mexique, akaba Perezida wa Mbere w’umugore w’icyo gihugu cyo mu Majyepfo y’Umugabane wa Amerika.
Uyu mugore w’imyaka 62, ageze kuri iyi ntsinzi ahigitse umukandida Perezida mugenzi we w’umugabo, Xóchitl Gálvez, bahatanaga amutsinda ku majwi 56% by’abatoye.
Sheinbaum azatangira imirimo nka Perezida mushya (…)
Mu gihe hegereje ibihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibona hari abatangiye kwifashisha itangazamakuru batangaza ibintu ku butegetsi bw’u Rwanda mu nyungu zabo bwite.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda riri hasi rivuga ko abo bagamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora ari imbere.
Inyeshyamba ya Wazalendo zirashinjwa kwica umuturage wo mu Rwanda ndetse zikanatwara ihene 25 yari aragiye.
Ubu bwicanyi bwabaye ku munsi wejo hashize, ku itariki 26 Gicurasi 2024 ku mbibi z’ubutaka bwa Congo n’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo uyu muturage witwaga Samvura Joseph, yari aragiye ihene ze.
Abagizi ba nabi, bivugwa ko ari abazwi nka Wazalendo baje bakamwica ndetse banamutwarira ihene 25 yari aragiye.
Umwe mu baturage twaganiriye utuye mu murenge wa (…)
Abatuye mu kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, basabwe kurushaho kugira isuku mu buryo butandukanye no gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli no kwibuka kwandikisha abashyitsi babasura no kunoza imirire myiza mu ngo hirindwa kurwanya igwingira ry’abana.
Ni ubutumwa bwatangiwe mu marushanwa y’umupira w’Amaguru ku cyiciro cy’abagore, yahuje imidugudu igize akagari ka Gasanze, kuri uyu wa Gatanu aza kwegukanwa n’umudugudu wa Nyakabingo, (…)
Ebrahim Raisi, Perezida wa Iran n’abayobozi bari kumwe nawe barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah, baguye mu mpanuka ya kajugujugu kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024.
Ni impanuka yabereye mu ntara ya East Azerbaijan mu masaha y’igicamunsi, mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar rikunze kurangwa n’ikirere kibi, biba ngombwa ko hoherezwa amatsinda y’abashinzwe umutekano kugira ngo ashakishe aba bayobozi.
Igikorwa cyo gushakisha iyi ndege cyatwaye amasaha (…)
Ikibazo cy’ubuke bw’abacamanza n’abanyamategeko mu Rwanda si icya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa, abakizi neza bavuga ko kugeza mu 1978 nta munyamategeko wabyigiye wari ku butaka bw’u Rwanda kuko icyiciro cya mbere cy’abize amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyasohotse mu 1978, abandi baje kuboneka nyuma y’imyaka igera kuri 4 nyuma yaho.
Abo kandi nabo bose uko barangizaga ntibasohokaga ngo bambare amakanzu ngo bajye guca imanza no kuziburana mu nkiko. Bamwe (…)
Nyuma yuko mu Murwa Mukuru wa Bujumbura mu Burundi haturikiye gerenade igahitana ubuzima bw’abagera kuri 30, Leta yahise ishinja iki gitero Umutwe wa Red Tabara bahora bahanganye inavuga ko wabikoze mu kuboko kw’u Rwanda.
Umutwe wa Red Tabara nawo ukimara kubona ko igitero kiwitiriwe, wahise ubitera utwatsi, nawo ubyegeka kuri leta y’u Burundi.
Ni ibitero bya gerenade byagabwe kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi, ubutegetsi bw’u Burundi buhita butangaza ko ari Red-Tabara ibiri inyuma. (…)
57 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri
19 August 2022Minisitiri muri Congo yasabiye FDLR ibiganiro n’u Rwanda
13 January 2023
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

























