Hon. Masozera wo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu (Rwanda Green party of Rwanda) yasabye Abarwanashyaka ko bakwiye guhangana n’ibiyobyabwenge nk’abantu baturiye umupaka. Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yari yaje mu nama ikomatanyije n’amahugurwa y’Abarwanashyaka yabereye mu karere ka Gicumbi.
Dusengima Domithila n’umurwanashyaka wa Green Party avuga ko bagiye gukomeza kwigisha ndetse bagatangira amakuru ku gihe .
Ati”Guhangana n’ibiyobyabwenge (…)
Tariki ya 16 Ugushyingo hari hateganyijwe kongera guhurira mu biganiro hagati y’u Rwanda na DRCONGO, ku rwego rwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byari byitezweho kwakira no gusuzuma Raporo yateguwe n’inzobere mu iperereza ubwo zahuraga tariki ya 30 Ukwakira, na zo zikayemeranyaho, zikayishyiraho umukono.
Mu kiganiro yahaye Mamaurwagasabo ku munsi abo baminisitiri bari guhuriraho, Amb Nduhungirehe Olivie Jean Patrick, yavuze ko Inama yimuwe. (…)
Ubwo yari abajijwe impamvu u Rwanda ruhora rugira inama Perezida wa DRCongo yo kujya k meza y’ibiganiro nk’abafitanye ibibazo, akabazwa impamvu u Rwanda rwo rutaganira na FDLR, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro na FDLR kuko igizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.
Hari mu kiganiro igitangazamakuru BBC cyabajijemo Amb Nduhungirehe ibibazo bitandukanye birimo (…)
Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro cya (Rwanda Peace Academy )giherereye mu karere ka Musanze hatangiriye amahugurwa y’abasirikare, abapolisi n’abasivile, bagiye kwiga ku itegeko mpuzamahanga rijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Ni amahugurwa agiye gutangirwa mu kigo giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, yitabiriwe n’Abasirikare 10, Abapolisi 10 n’abasivile 10, bose hamwe bakaba 30.
Abitabiriye aya mahugurwa baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuga ko biteguye kunguka byinshi byiyongera (…)
Mu mirwano imaze iminsi yaruburuye muri Teritwari ya Lubero, kuri iki Cyumweru abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Kamandi-Gite kari mu Burengerazuba bw’ikiyaga cya Edouard kuri muri Sheferiy a Butangi.
Abumvise iturukacry’amasasu n’ibibumba biremereye, bavuze ko kare kare kuri iki Cyumweru aribwo abarwanyi ba M23 batangiye imirwano bagamije gufata vuba byihuse kiriya gice.
Bagabye ibyo bitero baturutse ahitwa Kirumba mu bilometero 20 ngo ugere i Kamandi-Gite.
Abo barwanyi bari bitwaje (…)
Imirwano yo kuri uyu wa Mbere yasize M23 ifashe ikibuga cy’indege cya Pinga muri teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma ya saa sita.
Nyuma yo gufata iki kibuga, byitezwe ko M23 ikomerezaho ahitwa Mobi, ndetse no ku kibuga cy’indege gito kiri ahitwa Kilundu, ndetse no kugera muri Walikare Zone.
Muri iyi mirwano kandi hagaragaye nko kugumuka ku ruhande rw’ingabo ziri kuri FARDC, aho zimwe zanze kurwano ngo zirengere iki kibuga cy’indege cya Pinga ngo kidafatwa ndetse Major (…)
Nyuma yo kumva Perezida wabo yongeye kuvuga ibyo guhindura itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRCONGO), Inama Nkuru y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu yamaganye umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kuvugurura iryo Itegeko Nshinga.
Ubwo yari mu mujyi wa Kisangani tariki ya 23 Ukwakira 2024, afungura ikibuga cy’indege i Chopo, Perezida Tshisekedi yatangaje ko Itegeko Nshinga ry’igihugu cyabo ryanditswe n’abanyamahanga, bityo ko rikwiye (…)
Kugeza tariki ya 31 Ukuboza nta minisitiri wa minisiteri n’imwe muri Guverinoma ya GUINEE wemerewe kurenga imbibi z’igihugu cye agiye mu butumwa bw’akazi.
Perezida Mamadi Doumbouya ayoboye inzibacyuho ya Guinée, yatanze iryo bwiriza tariki ya 10 Ukwakira 2024 kugeza tariki ya 31 Ukuboza.
Yasizemo igika kivuga ko uwemerewe kurenga imbibi z’igihugu ari Minisitiri yabihereyabihereye uruhushya gusa.
Impamvu yafashe uwo mwanzuro, nkuko ikinyamakuru JeauneAfrique cyabyanditse kibihawe (…)
Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bintou Keita yavuze ko umutwe wa M23 ukura akayabo k’amadokari y’amerika angana na 300.000 ukura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Rubaya, kiri mwe mu bice yigaruriye.
Yabitangaje kuri uyu wa mbere, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America ahari kubera Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 79.
Bintou Keita yavuze ko gushinga imizi kw’ubutegetsi bwa M23 (…)
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024 i Arusha muri Tanzania hatangira kumvywa urubanza Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiregamo u Rwanda, kirushinja kuvigera ubusugire bwacyo.
Urubanza ruburanishirizwa imbere y’Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACJ) aho Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali gutera uburasirazuba bwa Congo ndetse n’ibyaha by’intambara binyuze mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23, usaba (…)
Nyuma yo gutora abasenateri b’agateganyo 12 bahagarariye inzego z’imitegekere y’igihugu bazinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Hon Mukabalisa Donathille nawe yatorewe kwinjira muri Sena.
Donatille Mukabalisa usije Manda ebyiri ari Perezida w’Umutwe w’Abadepite yatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda ahagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Si ubwa mbere Hon Mukabalisa agiye muri Sena kuko na mbere yo kwinjira mu mutwe w’abadepite yari avuye muri Sena. (…)
Gasabo na Nyarugenge babonye ababahagariye bashya muri Green Party
14 December 2025, by Valens NzabonimanaMushikiwabo nk’umukandida uzahagarira u Rwanda ku buyobozi bwa OIF
13 January 2026, by Valens Nzabonimana
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.























