Perezida Kagame yavuze ku gisobanuro cuatanzwe n’Umujyi wa Kigali, ku kibazo cya moteri icana amatara muri Kigali Pelé Stadium idatanga urumuri ruhagije bikaba byaratumye ubuyobozi bw’umugo busaba ko nta mikino ya Shampiyona yazongera kuhabera nijoro mu gihe icyo kibazo kitarakemuka.
Abinyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kanama 2024, Perezida Kagame yasubije Umujyi wa Kigali wari wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, harimo no kuba haratumijwe moteri shya, avuga ko kitagombaga no kuba cyarabaye.
Ati “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.
Bijya gutangira baturutse ku ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru, FERWAFA, iwumenyesha ko nta bushobozi buhari bwo gucanira Ikibuga cya Stade ya Pele, bityo isaba ko imikino yashyirwa ku manywa.
Nyuma abantu batandukanye babonye icyo gisubizo batangira kwibaza niba Umujyi wa Kigali watunguwe n’umukino uteganyijwe cyangwa ari uburangare nk’ubujya bugaragara ku zindi nzego zimwe na zimwe.
Umujyi wa Kigali wongeye gusubiza abibaza, ko ikibazo barimo kugishakira igisubizo, ko hari moteri yatumijwe hanze ariko izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere. Umujyi wa Kigali waboneyeho no gusaba amakipe yaba yifuza kuzakina nijoro acaniwe ko yakikodeshereza Indi moteri yakunganira isanzwe bityo amatara akabonwa kwaka ku kigero kiba gisabwa.
Hari andi makuru yatangajwe atarabonerwa gihamya ko Umujyi wa Kigali wavuze ko wiyemeje gukodesha moteri iri bufashe gucanira sitade umukino ukagenda neza.