Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ku nshuro ya mbere umunyabigwi mu gusiganwa ku igare Chris Froome w’imyaka 37 wavukiye mu gihugu cya Kenya ndetse akaba avuka ku babyeyi b’Abongereza, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda ya 2023.
Uyu mukinnyi chris Froome niwe wa mbere watwaye Tour de France uzaba akinnye Tour du Rwanda kuva yatangira gukinwa.
Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mukinnyi ukomeye yaraye yemeje ko azitabira tour du Rwanda ndetse yanavuze ko aribwo bwa mbere azaba akiniye muri Africa by’umwihariko mu Rwanda nubwo yavukiye muri Afurika.
Mu magambo ye bwite yagize ati :"Muraho neza mwese, nitwa Chris Froome; kuri ubu nishimiye gutangaza ko nzitabira Tour du Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, kandi kuri njye bizaba ari inshuro ya mbere muri Afurika, kandi nzagira inararibonye yo gusiganwa mu Rwanda nk’igihugu cyiza njya numva kandi niteze ko rizaba ari isiganwa ridasanzwe."
Chris Froome ubu akinira (Israel Premier Tech )
uyu mugabo umaze imyaka 12 yigaragaza ku ruhando rw’isi azazana mu Rwanda arikumwe na bagenzi be bo mu ikipe ya Israel Premier Tech bakinana kuri bamwe ntabwo aribwo bwa mbere bazaba bitabiriye tour du Rwanda.
Chris Froome yavukiye mu gihugu cya Kenya mu 1985, avuka ku babyeyi b’Abongereza mbere yo kuba muri Africa y’Epfo no gusubira mu Bwongereza aho akomoka, ni umwe mu bihangange byabayeho mu mateka y’umukino w’amagare, aho yahawe inshuro eshatu igihembo cya Velo D’Or gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mwaka ku isi.
Kindi umuntu yamenya kuri Chris Froome yatwaye Tour de France inshuro 4 ndetse ni we mukinnyi wenyine wabigezeho mu kinyejana cya 21, bituma abarwa ku rwego rumwe n’abatwaye Tour de France inshuro 5 aribo; Jacques Anquetil, Eddy Merckx, Bernard Hinault, na Miguel Indurain.
Yatwaye kandi Giro d’ Italia muri 2018, anegukana Vuelta España inshuro 2 (2011 & 2017), bimugira umwe mu bakinnyi 7 gusa babayeho mu mateka begukanye ayo masiganwa atatu akomeye nibura inshuro imwe kuri buri rimwe.
Yigeze gutwara Tour de France 2017 hamwe na Team Sky muri
Tour du Rwanda 2023 yitezweho kuzakurura ba mukerarugendo bavuye hirya no hino ku Isi , itegerejwe mu mihanda y’intara zose z’igihugu cy’u Rwanda, kuva ku ya 19 kugeza tariki 26 Gashyantare 2023.
Bitaganijwe ko iyi tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 20 ari mu byiciro 4 by’Amakipe y’Ibihugu, UCI Continental team, UCI Pro teams na UCI World Tour teams.
Kuba iki gihangage kizitabira tour du Rwanda 2023 bizongera uburyohe bw’irisiganwa rimaze kuba ikimenyabose mu ruhando Mpuzamahanga.
