Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko abantu 1874 bari bafunzwe bazafungurwa by’agateganyo.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama,rigaragaza imyanzuro y’iyo nama, havugwamo ko hashyizweho iteka rya Minisitiri riteganya ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu 1874 bari barakatiwe n’inkiko.
Gusa kugeza ubu, ntiharashyirwa ahagaragara urutonde rw’abazarekurwa kandi n’impamvu z’iki cyemezo ntizatangajwe.
Iki cyemezo kije mu gihe Leta y’u (…)
Abasore bafashe umusirikare w’igihugu baramukubita bamuguze intere baramutwika.
Byabereye ahitwa Kamanyola mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Bivugwa ko abo basore bikoze bahorera umuvunjayi wari waraye yambuwe n’abantu bamuteze atashye.
Iyi midugararo yatangiye ubwo umuvunjayi yahuraga n’abantu bafite intwaro bakamwambura barangiza bakamukubita bakanamukomeretsa.
Abasore bo muri ako gace bahise barakra bashinga bariyeri hafi aho kugira ngo (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge cyafashe ikiyobyabwenge cya cocaïne ifite agaciro ka miliyoni 278 z’amadolari y’Amerika.
Icyo kiyobyabwenge cya Toni 1.8 bagisanze mu bubiko bw’inyubako yagenewe guturwamo, mu Mujyi wa Lagos, akaba ari ubwa mbere muri icyi gihugu hafashwe ibiyobyabwenge bifite aka gaciro.
Polisi yavuze ko byagombaga kujya gucuruzwa mu Burayi na Aziya.
Ibi biyobyabwenge byafashwe nyuma y’imyaka myinshi hakorwa (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt Col hamwe n’abarwanyi ba ADF 4 baguye mu gico umutwe wa ADF wateze imodoka y’igisirikare cya Congo(FARDC) mu gace ka Mbau-Kamango mu mujyi wa Beni.
Iki gico cyagabwe kuwa 14 Nzeri 2022. Umuvugizi wa Operasiyo Socola 1, Cpt Anthony Mwalushayi yemeje ko mu baguye muri iki gico harimo n’uwo musirikare.
Cpt Mwalushayi yavuze ko Umusirikare uwishwe ari Lieutenant-colonel, Mbonza Lucien.
Lt Col Mbonza yari ashinzwe (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ingabo z’Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) zishe zirashe umusore wari witambitse imodoka zabo.
Ni urupfu rwabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri teritwari ya Beni, ku wa 06 Nzeri 2022.
Ingabo za UN zavaga i Butembo zerekezaga muri Beni zahuye n’imyigaragambyo y’abamotari maze bitambika imodoka za UN, ibyo nibyo byateje iraswa ry’uwo musore.
Amakuru dukesha Bwiza.com, yavuze ko imihanda yari yafunzwe n’abantu bigaragambya (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Angola (UNITA) ryatanze ubujurire mu rukiko bavuga ko ibyavuye mu matora y’abadepite bahaye intsinzi ishyaka ririho bakanongeza perezida uriho indi manda ya kabiri Joao Lourenco.
Umunyamabanga w’ishyaka UNITA, Faustino Mumbika, yatangarije AFP ati: “Ubujurire bwo guhangana n’ibisubizo bya nyuma bwatanzwe uyu munsi (ku wa 1 Nzeri 2022).”
Uburyo bwo kwamagana ibyavuye mu matora buteganya ko ubujurire mu nzira (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Inteko yo ku rwego rwo hejuru y’abacamanza batanu b’abanyamahanga bageze muri Kenya.
Ni mu rwego rwo gukurikirana imikemukire y’urubanza ku kirego cy’umukandida Perezida Raila Odinga cyamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 09 Kanama 2022 mu rukiko rw’ikirenga.
Ni abagize ihuriro ry’abacamanza b’Abanyafurika (AJJF).
Mu itangazo ryasohotse rivuga ko baraye bageze muri Kenya, kuri uyu wa 28Kanama 2022.
Rikomeza rigira riti: “Abahanga (…)
Yanditswe na Nimugire Fidelia
Muri videwo yacicikanye ku mbuga nkoranya mbaga mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yagaragaje umu polisi wo mu mujyi wa Kinshasa, uri gukururwa n’abaturage b’Abanyecongo bamujyanye kumufunga.
Uyu mupolisi bamushinje gutoteza abaturage bari bari gukoresha umuhanda yari arimo.
Ni abaturage bagizwe n’insorersore z’Abanyecongo bateruye uyu mugabo bamutwara amaguru adakora hasi, bavuga ko barambiwe gutotezwa nawe.
Si ubwa mbere abaturage binubira abapolisi bo (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Jonas Afumwisye, yirukanwe ku kazi muri Leta ya Tanzania azira kwamagana ishyirwaho ry’umusoro usabwa mu kohererezanya amafaranga kuri telefone zigendanwa, uzwi nka mobile money.
Yari umuyobozi ku rwego rw’akarere mu kigo cya Tanzania cyo gutwara abagenzi muri gariyamoshi. Yemeje ko yakiriye ibaruwa yo kumwirukana, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri icyo gihugu.
Yavuze ko azajurira mu kanama k’abakozi ba leta.
Iyo baruwa ivuga ko (…)
Urweo rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo wa Nyiraneza Esperance, umubyeyi uherutse kwirukanwa azira gutuma umutetsi (Umukwikwi) w’ikigo cy’ishuri kujya guhagararira ubuyobozi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Baharakwibuye Jean, umugabo wa Nyiraneza akurikiranyweho gukora Jenoside mu 1994.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze atuye mu mudugudu wa Dufatanye mu kagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu.
Yagize ati "Akekwaho gukora (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Polisi ya leta ya Arkansas muri Amerika yatangiye iperereza ku bapolisi batatu babonetse muri video bakubita umugabo mu gihe cyo kumuta muri yombi.
Umwe muri aba bapolisi aboneka akubita ibipfunsi mu mutwe uyu mugabo akanahonda umutwe we hasi.
Polisi ivuga ko uyu mugabo yaregwaga gutera ubwoba abari mu iguriro ku cyumweru mu gitondo. Aba bapolisi batatu bose babaye bashyizwe mu kiruhuko mu gihe hari gukorwa iperereza ku myitwarire yabo.
Polisi ivuga ko (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.
























