Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 18 June » Nyabihu: Ahacururizwa inyama mu Isoko rya Kora, hateza umwanda – read more
  • 17 June » Rubavu: Bavuga ko ikorwa ry’umuhanda ryabasize mu manegeka – read more
  • 17 June » Ingabo za Isiraheli zishe Abanyapalestine 51 bari bategereje imfashanyo muri Gaza. – read more
  • 17 June » Abantu 14 nibo baguye mu bitero by’Uburusiya byibasiye umujyi wa Kyiv muri Ukraine. – read more
  • 17 June » Amafoto: Ba Ofisiye 108 barangije amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikari i Nyakinama basabwe gukomeza ubunyamwuga basanganywe – read more

MONUSCO yishe umusore wiyisagariye

Wednesday 7 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ingabo z’Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) zishe zirashe umusore wari witambitse imodoka zabo.

Ni urupfu rwabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri teritwari ya Beni, ku wa 06 Nzeri 2022.

Ingabo za UN zavaga i Butembo zerekezaga muri Beni zahuye n’imyigaragambyo y’abamotari maze bitambika imodoka za UN, ibyo nibyo byateje iraswa ry’uwo musore.

Amakuru dukesha Bwiza.com, yavuze ko imihanda yari yafunzwe n’abantu bigaragambya gusa abapolisi boherejwe guturisha abantu.

Abanyekongo bamaze iminsi bigaragambya ngo ntibashaka ko MONUSCO iguma ku butaka bwabo kuko bavuga ko nubundi bananiwe kurwanya no kwirukana iyo mitwe yitwaje intwaro ihakorera.

Gusa umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, we yatangaje ko MONUSCO iramutse ivuye muri Congo ntacyo yaba ihomba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru