Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ingabo z’Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) zishe zirashe umusore wari witambitse imodoka zabo.
Ni urupfu rwabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri teritwari ya Beni, ku wa 06 Nzeri 2022.
Ingabo za UN zavaga i Butembo zerekezaga muri Beni zahuye n’imyigaragambyo y’abamotari maze bitambika imodoka za UN, ibyo nibyo byateje iraswa ry’uwo musore.
Amakuru dukesha Bwiza.com, yavuze ko imihanda yari yafunzwe n’abantu bigaragambya gusa abapolisi boherejwe guturisha abantu.
Abanyekongo bamaze iminsi bigaragambya ngo ntibashaka ko MONUSCO iguma ku butaka bwabo kuko bavuga ko nubundi bananiwe kurwanya no kwirukana iyo mitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Gusa umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, we yatangaje ko MONUSCO iramutse ivuye muri Congo ntacyo yaba ihomba.