Yanditwe na Mukahirwa Olive
Mu gihugu cya Benin, umugabo w’imyaka 51 utuye mu mujyi wa Sehoue nyuma y’umwaka abana n’umugore we wa kane yasanze uwo mugore we ari umukobwa we w’imfura.
Ubusanzwe uwo mugabo, mu mujyi atuyemo azwiho gushaka abagore benshi, ku buryo ngo nyuma y’imyaka mike baba bamutegerejeho gushaka umugore mushya uba wiyongera ku bo asanganywe.
Mbere yo gushaka abagore bane babana ubu, hari abakobwa yabanje kubyarana nabo.
Muri abo yabyariye rero harimo umwe bisanze yamubereye nyirabukwe.
Uyu mugabo utatangarijwe amazina yashimanye n’umukobwa wabaga mu mujyi wa Bohicon bemeranya kubana ari umugore we wa kane. Nyina w’uyu mukobwa atuye mu gace ka Adja. Naho uyu mukobwa we yabaga mu mujyi wa Bohicon kwa nyina wabo.
Ubwo abageni bari bagiye kwirega no kumenyana n’umuryango w’umukobwa uwo mugabo yasanze nyirabukwe ari umugore yigeze gutera inda akayihakana mu myaka 20 ishize.
Abageni bagihinguka mu muryango w’umugeni, umugabo yahise amenyana na nyirabukwe “akaba n’umugore we”ariko nyuma yo kubyemeranyaho biherereye bemeranyijwe kubika iri banga hagati yabo.
Hari amakuru nyina w’umugeni yahishuye avuga ko akimenya umukwe we yahise amenya ko ari n’umugabo we akaba na se w’umukobwa yarongoye ariko kuko nta garuriro byari bigifite ahitamo kwicecekera ngo adakomeretsa umukobwa we.
Tubikesha : www.aregialedis.com