Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryo kurwanya SIDA/AIDS (UNAIDS), Winnie Byanyima yatangaje ko habuze gato ngo yimwe uruhushya rwo kwinjira mu ndege mu Busuwisi ubwo yagiriragayo uruzinduko.
Uyu munya-Uganda, yanditse kuri twitter ye ko ibyangombwa bye byakomeje gusuzumwa bikomeye ndetse hakabaho no kuvugira kuri telefone ngo hamenyekane urwego rwe.
Yavuze ko ibyo byabaye ku wa kabiri ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Genève mu Busuwisi.
Gusa kugeza ubu ntakintu ubuyobozi bw’icyo kibuga cy’indege bwari bwatangaza ku mugaragaro.
Yavuze ko yari mu nzira yerekeza muri Canada kwitabira inama mpuzamahanga kuri SIDA, iteganyijwe gutangira ku wa gatanu. Gusa ngo si we wenyine wasuzumwe mu buryo bukomeye, we yise uburyo bw’ivanguramoko.
Yanditse kuri Twitter ati: "Abantu babarirwa mu magana bo mu Majyepfo ibyo bakunze kwita ibihugu bikennye bimwe za viza ndetse ntibazashobora kwitabira iyi nama #UNAIDS2022 iteganijwe kuba ku wa 5.
Ati: "Ni akarengane, ni ivangura!"
Byanyima, w’imyaka 63, ni umuyobozi wa UNAIDS kuva mu Kuboza 2019. Kandi akaba n’umugore wa Dr Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni kuva mu myaka myinshi ishize.