Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ibigo bya Kigali City Tour (KCT) na QA Venue Solutions Rwanda bazanye agashya ko gutembereza abashyitsi bashaka kwihera ijisho ubwiza bw’inyubako ya BK Arena.
Ni serivisi yatangijwe ku wa gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2023 yiswe "BK Arena Guided tours."
Ni gahunda igamije gutembereza abantu inyubako ya BK Arena iherutse gushyirwa mu biganza Banking ya Kigali (Bank of Kigali) mu 2022 ikanayitirirwa.
Iyi nzu mberabyombi isanzwe yakira inama, amarushanwa yaba ayo mu gihugu n’ayari ku rwego mpuzamahanga atandukanye.
Iyi nzu kandi, iherereye i Remera mu iruhande rwa Stade Amahoro, ni iya mbere nini yakira abantu benshi mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuri ushinzwe gutembereza abagana iyi nyubako, Aaron Gaga, yavuze ko iyo serivisi ije yiyongera ku buryo bwo kwamamaza busanzwe butuma yakira imikino n’imyidagaduro igera kuri 200 mu mwaka.
Ati: "Iyi Arena ifite ahantu henshi wasura ukanigira byinshi hatarafungurirwa abantu. Urugero, abagutembereza bagufasha kumenya amateka, serivisi zitangirwa hano, n’ibindi birimo nk’ibyicaro abayobozi bakuru bicaramo barebaimikino ya basketball mwese muzi."
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kigali city tour, David Ndiwalana, avuga ko iyi serivisi igiye kuba akarusho ku zindi zisanzwe zihabwa ba mukerarugendo bagana igihugu.
Umuyobozi w’Imwe muri kompanyi zitembereza abantu, Ikaze tours, Yves Nkundabagenzi yavuze ko nk’ikigo gikorana na BK na KCT igiciro kiriho ubu kizavugururwa mu mezi atatu ari imbere.