Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nyakanga 2025, Bishop Gafaranga yongeye kwitaba urukiko aburana ku bujurire yatanze, nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwari rwamukatiye gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Bishop Gafaranga aregwa ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, Annet Murava. Ni ibyaha bivugwa ko yabikoreye umugore we ubwe, akaba ari nawe babyaranye umwana.
Nk’uko byagenze mu rubanza rw’ibanze, urubanza rwabaye mu muhezo, kandi Annet Murava wari waje ahetse umwana yabyaranye na Gafaranga yasohowe mu rukiko, ntiyemererwa gukurikirana iburanisha. Ibi byamushenguye cyane kuko yasohotse arimo arira.
Nubwo Annet Murava akomeje kuvuga ko ntakibazo gifatika bafitanye, ndetse akagaragaza ko ahora amusengera ngo arekurwe, nubwo yagerageje kumusabira imbabazi ntibyagize icyo bihindura ku cyemezo cy’urukiko.
Uyu munsi, haburanywe ku bujurire bwe, byari binahuriranye n’ukwezi kwa kabiri Gafaranga amaze afunzwe by’agateganyo, mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso. Urubanza rwagombaga kuba ku wa kane w’icyumweru gishize, ariko rusubikwa kubera ikiruhuko cy’abakozi ba Leta.
KWIZERA Jackson