Saturday . 19 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » ISRAEL YASHINJWE GUSHAKA KWICA PEREZIDA WA IRAN – read more
  • 14 July » TRUMP YEMEJE KO AMERIKA IGIYE GUHA UKRAINE INTWARO ZO KWIRINDA – read more
  • 12 July » Rubavu: Arasabwa kuva mu nzu ye ku neza cyangwa ubuyobozi bukayimukuramo ku ngufu – read more
  • 11 July » Gisagara: Abaturage barinubira umuriro udahagije – read more
  • 11 July » Nyabihu: Bavuga ko bakwa amafaranga ya ruswa yo gukaza insinga ngo babone guhabwa umuriro – read more

Annette Murava yasohowe mu cyumba cy’iburanisha n’umwana we, Gafaranga aburanira mu muhezo.

Monday 7 July 2025
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nyakanga 2025, Bishop Gafaranga yongeye kwitaba urukiko aburana ku bujurire yatanze, nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwari rwamukatiye gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.


Murava na Gafaranga

Bishop Gafaranga aregwa ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, Annet Murava. Ni ibyaha bivugwa ko yabikoreye umugore we ubwe, akaba ari nawe babyaranye umwana.



Nk’uko byagenze mu rubanza rw’ibanze, urubanza rwabaye mu muhezo, kandi Annet Murava wari waje ahetse umwana yabyaranye na Gafaranga yasohowe mu rukiko, ntiyemererwa gukurikirana iburanisha. Ibi byamushenguye cyane kuko yasohotse arimo arira.



Nubwo Annet Murava akomeje kuvuga ko ntakibazo gifatika bafitanye, ndetse akagaragaza ko ahora amusengera ngo arekurwe, nubwo yagerageje kumusabira imbabazi ntibyagize icyo bihindura ku cyemezo cy’urukiko.



Uyu munsi, haburanywe ku bujurire bwe, byari binahuriranye n’ukwezi kwa kabiri Gafaranga amaze afunzwe by’agateganyo, mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso. Urubanza rwagombaga kuba ku wa kane w’icyumweru gishize, ariko rusubikwa kubera ikiruhuko cy’abakozi ba Leta.



KWIZERA Jackson

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru