Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuhanzi Fally Ipupa wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo cye ku wa gatandatu muri stade nini yo mu murwa mukuru Kinshasa, izwi nka Stade des Martyrs de la Pentecôte.
Iyi stade yari yakubise yuzuye birenze ubushobozi bwayo bwo kwakira abantu 80,000 - ndetse n’ibirongozi (corridors) byayo byari byuzuye, nkuko uwabibonye yabivuze.

Amakuru avuga ko ingano y’abantu yarenze cyane umubare w’abo abashinzwe umutekano bashoboraga kugenzura.
Abapolisi babiri nabo bapfuye
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa DRC, Daniel Aselo Okito, yasabye ko abateguye icyo gitaramo bahanwa kubera kunanirwa kutarenza umubare w’abari kucyitabira.
Mu butumwa bwo kuri Facebook, Fally Ipupa yavuze ko “nubwo hafashwe ingamba zose zo gukurikiza bikomeye amabwiriza y’umutekano, ibintu bibabaje byabaye kidobya ku musozo w’igitaramo.”
Ati: “Birambabaje cyane kandi nihanganishije cyane imiryango yose. Imana mu mpuhwe zayo nyinshi yihanganishe imitima yapfushije abayo.”
Ni igitaramo cyitabiriwe kandi n’Umukuru w’Igihugu, Perezoda Felix Tshisekedi n’itsinda rinini rimuherekeje.