Thursday . 8 May 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 8 May » AMAKURU AGEZWEHO MU MIKINO – read more
  • 7 May » Rusizi: Abaturiye uruganda rwa Cimerwa barasaba ko bakizwa intambi zikomeje kubasenyera – read more
  • 7 May » Gakenke: Ababyeyi baravuga ko ivuriro ryo kuboneza urubyaro begerejwe rizabafasha kuringaniza urubyaro – read more
  • 7 May » Rubavu: Imirimo yo kubaka ishuri ryari rimaze imyaka 12 yasubukuwe – read more
  • 6 May » Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RD Congo azaba yatunganye muri Gicurasi. – read more

Gabiro Guitar yabuze umubyeyi we

Monday 5 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuhanzi nyarwanda Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha Se umubyara.

Ikirenze kuri ibyo, yashenguwe nuko agiye atamusezeye ngo amubwire ijambo rya nyuma.

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Ukuboza 2022, ubwo Gabiro yabitangazaga abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ze nka Twitter na Instagram.

Gabiro Guitor akaba yavuze ko se apfuye atamusezeye ati “Ruhukira mu mahoro papa, unsize mu gahinda, nakifuje ko uba wasize unsezeye. Ruhukira mu mahoro mubyeyi.”

Mu makuru dekesha umuseke avuga ko,Gabiro Guitar akaba yavuze ko azahora azirikana ibihe byiza bagiranye, nubwo agiye atamubwiye ijambo rya nyuma.

Se wa Gabiro Guitar akaba yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, aho amakuru yamenyekanye ari uko yari amaze igihe arwaye.

Uyu muhanzi kandi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kitari gito mu ruhando rwa muzika nyarwanda, yamenyekanye mu ndirimbo nka Byakubera, Kaka Dance, Karolina n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bitabiriye Tusker Project Fame , aho yitabiriye icyiciro cya kane. Akaba yaherukaga gushyira hanze umuzingo w’indirimbo “Album” yise Girishyaka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru