Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Mu murenge wa Nkombo wo mu karere ka Rusizi hari abajyanama b’ubuzima bavuga ko bakira abagore bashaka serivisi yo kuboneza urubyaro ariko bakabinginga ko babibakorera rwihishwa kuko abagabo babo batabikozwa, banga ko babata haramutse havutse ikibazo runaka.
Mamaurwagasabo yaganiriye na Furaha Francine, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Mbuga akagari ka Rwenje, mu murenge wa Nkombo, atangaza ko mu rugo iwe abitse amafishi menshi y’abagore bamugana (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abafite ubumuga bo mu murenge wa Rugera bakorera muri cooperative KOTIKARU bavuga ko hari amafaranga y’inkunga bagenewe na Leta, yo kunoza umushinga wabo wo gucuruzi imyaka ariko imyaka ibaye itatu amaso yaraheze mu kirere, bagashinja akarere kabasiragiza kandi babwirwa ko amafaranga yageze kuri konti ya karere.
Iyi koperative ifite abanyamuryango bagera kuri 54, barimo abagore 32 n’abagabo 22.
Bamwe mu bafite ubumuga bahaye amakuru Mamaurwagasabo bo (…)
Ndayambaje Jean Claude
Nirere Epiphanie utuye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama , akagari ka Pera, umudugudu wa Mwaro avuga ko yarwaje icyorezo cya Covid-19 hanyuma yisunga inama za muganga, akurikiza amabwiriza yahawe bituma akira vuba.
Mu buhamya twahawe na Nirere, kuri uyu w Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021, avuga ko yemeye neza ko Covid19 ibaho ayirwaje murumuna, ngo mbere tiyarazi ko yumvaga ko ari ugukabya nta Corona ibaho.
Yagize ati "Narwaje murumuna wanjye icyorezo (…)
Yanditswe na YVETTE UMUTESI
Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi (Ibuka) watangaje ko igihano cyasabiwe Muhayimana Jean Claude cyo gufungwa imyaka 15 kidakwiriye kuko ibyaha yakoze bidahuye n’igihano yasabiwe.
Ibuka ivuze ibi mu gihe mu rukiko rwa rubanda mu bufaransa ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 15.
Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwasabiye Muhayimana Jean Claude igifungo cy’imyaka 15 ku byaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abana 21 bo mu ishuri rya Wisdom school nibo bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ururimi rw’icyongereza rizabera i Dubai kuwa 17 Ukuboza 2021.
Abo bana bagiye kwitabira iryo rushanwa bavuga ko biteguye neza babifashijwemo n’abarimu babo ariyo mpamvu bifitiye icyizere cyo guhesha ishema u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Kimenyi Pacifique ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye Wisdom School, ishami rya Rubavu (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ibihugu bibiri Guinea na Senegal byamaze gusaba imikino ya gicuti n’ikipe y’ u Rwanda, Amavubi, mbere yuko byerekeza mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Cameroun muri 2022. Ibi bihugu byombi bihereye mu itsinda B hamwe na Malawi ndetse na Zimbabwe mu Gikombe cya Afurika kizaba kuva tariki ya 9 Mutarama kugeza tariki 6 ya Gashyantare 2022 muri Cameroon.
Kugira ngo bitegure neza iyi mikino bifuje gukorera umwiherero mu Rwanda bakazakina (…)
Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana U. Beata yatangaje ko mu bitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ku nshuro ya 24 abagera kuri 40% ari abakora ibyakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).
Imurikagurisha ryatangiye tariki ya 9 rizasozwa tariki ya 30 Ukuboza 2021, ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 66 birimo abasaga 400 bari kumurika ibicuruzwa na serivisi.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo hafungurwara iri murikagurisha ku rwego rw’igihugu, Minisitiri yavuze ko kuva (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imaze kubarura abantu batandatu binjiye mu gihugu bafite Virusi ya Corona yihinduranyije, yo mu bwoko bwa Omicron, iri kwigaragaza mu bihugu bitandukanye ku isi Kandi ifite bukana burengeje izindi zagaragaye.
Ni itangazo ryasohotse kuri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza, rihamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda gushishikarira kwikingiza guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura no gusaba abafite imyaka 18 kuzamura kwikingiza urukingo rwa Gatatu (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abatuye mu midugudu ya Kavumu na Nyamuremure mu yigize akagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze barataka ikibazo cyo kutagira amazi meza, bakivoma mu bishanga ku buryo bamwe bahora barwaye inzoka zo mu nda bikaba n’intandaro y’isuku idahagije, bashinja akarere kwirengagiza amabaruwa babandikiye basaba amazi meza nk’abandi baturage
Bamwe mu batuye muri iyo midugudu bavuga ko bakorerwa ubuvugizi nabo bakabona amazi meza bityo ubuzima (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Muganza bavuga ko batarasobanukirwa iby’amafaranga batanga babwiwe ko agiye muri Gahunda ya Ejo ya Ejo Heza ariko bakibaza igihe bazayabonera cyane ko iyo bagiye kubikuza ayo bakorera muri VUP batabwirwa ayo bagezemo muri Ejo Heza, baheruka babasinyira ko bayatanze gusa.
Ibi babibwiye itangazamakuru ubwo binubiraga uburyo batanga ibihumbi bigera muri bitatu (3000) kuri buri kenzeni bagiye (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















